Turi ku wa 11 Werurwe 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1964: Hakoreshejwe bwa mbere ijambo “Imperuka y‘Abatutsi” bikozwe na Perezida Kayibanda Grégoire ubwo yavugiraga ijambo kuri Radio Rwanda.
Icyo gihe Kayibanda mu ijambo rye yagize ati “Mu gihe Inyenzi zaba zibashije gufata Kigali, nubwo bitazaborohera, izaba ari imperuka yihuse ku bwoko bw’Abatutsi.”
2000: Muri Ukraine, Gaz methane yaturikiye ku kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya Barakova ku mupaka w’Uburasirazuba bw’igihugu, abakozi 80 bahasiga ubuzima.
2003: Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC rukorera i Lahaye mu Buholandi, rwatangiye imirimo yarwo.
2020: Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS ryatangaje ko COVID-19 ari icyorezo cyugarije Isi.
Mu muziki
2008: Madonna yashyizwe ku rukuta rw’abanyabigwi muri Amerika ruzwi nka US Rock and Roll Hall of Fame mu birori byabereye i New York City.
Abavutse
1978: Didier Drogba umunya- Côte d’Ivoire wamenyekanye mu Ikipe y’Igihugu n’iya Chelsea mu Bwongereza.
1988: Fábio Coentrão, umunya-Portugal wamenyekanye muri bwugarizi bwa Real Madrid no mu Ikipe y’igihugu ya Portugal.
Abapfuye
2006: Slobodan Milošević, wabaye Perezida wa Serbia.
2022: Rupiah Banda, wabaye Perezida wa Zambia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!