Turi ku wa 12 Nzeri 2026.
Ni umunsi wa 255 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 110 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2003: Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri Manda ye ya mbere nyuma y’amatora rusange yari yabaye ku wa 25 Kanama uwo mwaka akayatsinda ku majwi 95 %.
2021: Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique, zabohoje abakobwa icyenda bari bamaze imyaka ibiri barashimuswe n’ibyihebe by’i Cabo Delgado muri Mozambique.
1919: Adolf Hitler yinjiye mu Ishyaka rya ‘German Workers’ ubwo yakoreraga urwego rw’ubutasi mu gisirikare.
1974: Umwami w’Abami wa Ethiopia, Haile Selassie, yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bari bahuriye mu cyitwa Derg, bishyira iherezo ku myaka 58 yari amaze ku ngoma.
1977: Muri Afurika y’Epfo habaye ubwicanyi bwahitanye Stephen Biko warwanyaga ivangura rishingiye ku ruhu.
2003: Abasirikare ba Amerika bishe abapolisi umunani ba Iraq, maze batangaza ko babikoze bibeshye.
Mu muziki
2010: Lady Gaga na Eminem begukanye ibihembo muri MTV Video Music Awards nk’abanditsi beza b’indirimbo uwo mwaka.
Abavutse
1973: Havutse Paul Walker wamenyekanye mu gukina filimi by’umwihariko muri Fast and Furious.
1980: Havutse Yao Ming wubatse izina mu mukino wa Basketball.
Abapfuye
2003: Hapfuye Jonny Cash, Umunyamerika wubatse izina mu njyana ya Country Music ahitanywe na diyabete.
2015: Aronda Nyakairima, Umunya-Uganda wamenyekanye mu gisirikare no muri politiki y’igihugu.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!