00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 12 Ugushyingo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 November 2025 saa 06:34
Yasuwe :

Turi ku wa 12 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 316 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 49 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi wahariwe kurwanya indwara y’umusonga ku Isi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1959: Umubiligi Logiest yategetse kwimura Abatutsi ku gahato mu bice bimwe by’igihugu, bajyanwa Bugesera ku buryo byageze mu 1961 hamaze kugezwa abagera ku 13.890.
2009: Indege ya RwandAir yatwaraga abagenzi yo mu cyiciro cya Bombardier CRJ100 yakoze impanuka, igonga (…)

Turi ku wa 12 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 316 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 49 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ni umunsi wahariwe kurwanya indwara y’umusonga ku Isi.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1959: Umubiligi Logiest yategetse kwimura Abatutsi ku gahato mu bice bimwe by’igihugu, bajyanwa Bugesera ku buryo byageze mu 1961 hamaze kugezwa abagera ku 13.890.

2009: Indege ya RwandAir yatwaraga abagenzi yo mu cyiciro cya Bombardier CRJ100 yakoze impanuka, igonga inyubako ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

1990: Akihito yabaye Umwami w’Abami w’u Buyapani. Ibirori by’Iyimikwa rye byitabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma bagera ku 158.

1996: Indege Boeing-747 na Iliouchine-76 zagonganiye mu kirere cy’i New Delhi, hagwa abantu 349.

1999: Umutingito wo ku gipimo cya 7,32 wahitanye abantu 400 muri Turukiya. .

Mu muziki

2010: Rihanna yasohoye Album ye ya gatanu yise “Loud” mu gihe Ne-Yo yibarutse umwana w’imfura, Madilyn Grace na ho Katty Perry ashyira ku mugaragaro umubavu we witwa “Purr”.

Abavutse

1938: Havutse Benjamin Mkapa wabaye Perezida wa gatatu wa Tanzania.

1998: Havutse Jules Koundé ukina yugarira mu ikipe ya FC Barcelone n’iy’Igihugu y’u Bufaransa.

Abapfuye

1904: Auguste Bartholdi washushanyije akanakora ikibumbano kizwi cyane muri Amerika cyiswe “Statue of Liberty”.

1969: Liu Shaoqi wayoboye u Bushinwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages