Turi ku wa 12 Werurwe 2026.
Ni umunsi wahariwe ubwisanzure bw’abakoresha internet ntibakumirwe ku makuru runaka y’ibyo bashaka kureba.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1993: Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya IDC, André Louis, yanditse ashyigikira ijambo rya Léon Mugesera rihamagarira abantu kwica Abatutsi.
1999: Mu Rwanda hashyizweho Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge.
1992: Ibirwa bya Maurice byahindutse Repubulika.
1993: Umujyi wa Mumbai mu Buhinde waturikirijwemo ibisasu abantu 300 bahasiga ubuzima abandi babarirwa mu majana barakomereka.
2020: Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahagaritse ingendo z’indege zerekeza ku mugabane w’u Burayi bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 cyari cyatangiye gukwirakwira ku muvuduko wo hejuru.
Mu muziki
1967: Pink Floyd yashyize hanze indirimbo ye ya mbere ayita "Arnold Layne."
Abavutse
1910: Masayoshi Ōhira wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani.
1911: Gustavo Díaz Ordaz wabaye perezida wa Mexique.
Abapfuye
1925: Hapfuye Sun Yat-sen wabaye perezida wa mbere w’u Bushinwa.
2002: Hapfuye Spyros Kyprianou wabaye perezida wa kabiri wa Cyprus.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!