Turi ku wa 13 Gicurasi 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Uruhurirane rw’Ibinyobwa uzwi nka “World Cocktail Day.”
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Abatutsi bari baragerageje kwirwanaho, batangiye kwicirwa ku bwinshi ku misozi ya Bisesero.
1909: Isiganwa ry’amagare rya “Giro d’Italia” ryakinwe ku nshuro ya mbere mu mujyi wa Milan mu Butaliyani, ryegukanwa na Luigi Ganna.
2014: Abantu 301 bahitanywe n’iturika ryabereye ahacukurwaga nyiramugengeri muri Turukiya.
Mu muziki
1971: Ubwo umuhanzi Stevie Wonder yari amaze kuzuza imyaka 21 y’amavuko, yashyikirijwe miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika nk’amafaranga yinjije ubwo yari akiri umwana nubwo amakuru yagaragazaga ko yari yarinjije miliyoni 30 $.
Abavutse
1993: Havutse Umuhanzi wamenyekanye nka Princess Priscillah ubu usigaye yiyita Schillah1 aho ubu asigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1950: Havutse Stevie Wonder, umunyamuziki w’Umunyamerika ufite inkomoko muri Ghana.
1983: Yaya Touré wakiniye FC Barcelone na Manchester City ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire.
1993: Havutse Romelu Lukaku wamenyekanye mu makipe atandukanye nka Everton, Chelsea na Manchester United zo mu Bwongereza n’izindi zo mu Butaliyani.
Abapfuye
2022: Khalifa bin Zayed Al Nahyan wabaye perezida wa kabiri wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!