00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 13 Mata

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 13 April 2022 saa 06:00
Yasuwe :

Tariki ya 13 Mata ni umunsi wa 103 mu minsi y’umwaka, hasigaye iminsi igera kuri 263 kugira ngo umwaka ugere ku musozo.
Bimwe mu byaranze iyi tariki
2019: Hongeye kwaduka intambara ya kabiri ya gisivile muri Libya hagabwa n’igitero cy’Abanyaburayi muri iki gihugu
2018: U Bwongereza bwasohoye itangazo rivuga ko bishoboka cyane ko ubutegetsi bwa Assad bwakoresheje intwaro z’ubumara ku baturage babwo kandi ko icyo gikorwa kidakwiye kurangira gutyo gusa. U Bwongereza bwavugaga ko (…)

Tariki ya 13 Mata ni umunsi wa 103 mu minsi y’umwaka, hasigaye iminsi igera kuri 263 kugira ngo umwaka ugere ku musozo.

Bimwe mu byaranze iyi tariki

2019: Hongeye kwaduka intambara ya kabiri ya gisivile muri Libya hagabwa n’igitero cy’Abanyaburayi muri iki gihugu

2018: U Bwongereza bwasohoye itangazo rivuga ko bishoboka cyane ko ubutegetsi bwa Assad bwakoresheje intwaro z’ubumara ku baturage babwo kandi ko icyo gikorwa kidakwiye kurangira gutyo gusa. U Bwongereza bwavugaga ko buzafatanya n’u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuyobora igikorwa cyo ku rwego mpuzamahanga ariko ntihatangajwe mu buryo busobanutse icyo u Bwongereza bwendaga gukora.

2017: Intambara yo muri Afghanistan, muri Mata 2017 hagabwe igitero cy’indege ahitwa Nangarhar bikozwe n’igisirikare cya Amerika kirwanira mu kirere.

2016: Intambara muri Donbass: Ingabo za Ukraine zatangaje ko abasirikare umunani bazo bakomerekeye mu mirwano yabashyamiranyije n’Abarusiya mu gihe cy’amasaha 24.

2015: Abantu icyenda baguye mu mpanuka y’ubwato bwerekezaga mu Butaliyani bukarohama mu Nyanja muri Libya. Icyo gihe abantu 144 bararokowe

2014: Intambara mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Pakistan: Abantu 73 bari barafashwe bugwate n’Abatalibani barabohowe nyuma y’umunsi umwe bashimuswe

2011: Intambara muri Libya

2010: Umutingito ufite igipimo cya 6,9 washegeshe Qinghai, mu Bushinwa uhitana abantu bagera ku 2000 abarenga ibihumbi 10 barakomereka

1988: Guverinoma y’u Butaliyani yari iyobowe na De Mita yagiyeho

1979: Umukino wa ping-pong waciye agahigo ko kumara igihe kirekire warangiye nyuma y’amasaha 101

1966: Kompanyi y’indege ya Amerika, Pan Am yashoye miliyoni 525 z’amadolari itumiza indege 25 zo mu bwoko bwa Boeing 747s

1919: Ingabo z’Abongereza zishe Abahinde babarirwa mu 100 mu cyiswe ‘Amritsar Massacre’

1918: Umuriro w’amashanyarazi wishe abarwayi bo mu mutwe 38 mu bitaro bya Oklahoma

1111: Henry V yimitswe nk’umwami w’abami w’i Roma.

1796: Inzovu nini itigeze iboneka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarahageze iturutse mu Buhinde.

1849: Ubwami bwa Hungary bwahindutse Repubulika.

1873: Intambara yabereye muri Louisane” Colfax Massacre “ yaratangiye.

1902: Umushoramari James C. Penney yafunguye amangazini ye ya mbere mu mujyi wa Kemmerer muri Leta ya Wyoming.

1997: Ku myaka 22, Tiger Woods yabaye umukinnyi ukiri muto wa Golf wegukanye igikombe cya amarushanwa y’abagabo ya Golf Masters Tournament.

Tiger Woods

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

2002: Olivia Sanabia: Umuririmbyi wo muri Amerika

2001:Julian DeGuzman: Umukinnyi wa Filime w’Umunya-Canada

1953: Brigitte Macron, Umugore wa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

1942: Jacob Zuma wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo

1769: Thomas Lawrence, umunyabukorikori w’Umwongereza.

1894: Arthur Fadden, wabaye minisitiri w’intebe wa 13 wa Australia.

1949: Christopher Hitchens, umunyamakuru akaba n’umwanditsi w’Umwongereza.

Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki

1911: George Washington Glick wabaye Guverineri wa cyenda wa Leta ya Kansas

1855: Henry De la Beche, umuhanga mu bijyanye n’ubutaka w’Umwongereza.

2000: Giorgio Bassani, umwanditsi w’Umutaliyani.

2009: Bruce Synder, umutoza w’abakinnyi ba football nyamerika (American football).

Indirimbo zakunzwe kuri iyi tariki muri Amerika

2018: Drake-God’s Plan

2017: Ed Sheeran - Shape Of You

2016: Rihanna Featuring Drake – Work

2015:Mark Ronson Featuring Bruno Mars - Uptown Funk!

2014:Pharrell Williams - Happy

2013: Macklemore - Thrift Shop

2012:Fun. - We Are Young

2011: Katy Perry - E.T.

2010: Rihanna - Rude Boy

2009:Lady GaGa - Poker Face

2008: Mariah Carey - Touch My Body
2007:Akon - Don’t Matter

2006: Daniel Powter - Bad Day

2005: 50 Cent - Candy Shop

2004: Usher - Yeah!

Ibitabo byakunzwe

‘Twixt Twelve And Twenty’ cyanditswe na Pat Boone mu 1959

‘Angela’s Ashes’ cyanditswe na Frank McCourt mu 1998

‘The King of Torts’ cya John Grisham cyanditswe mu 2003

‘The Art Of Advocacy’ cyanditswe na Lloyd Stryker mu 1954


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages