Turi ku wa 13 Mata 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo kwishimira Ibimera.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Abatutsi bari bahungiye i Nyamirambo mu ishuri rya Saint André, irya Saint Joseph no muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga, barishwe.
1994: Hishwe Abatutsi b’i Kibilira muri Ngororero, abari bahungiye kuri Kiliziya Gatolika ya Rukara muri Kayonza n’ahandi henshi mu gihugu.
2019: Majoro Nsabimana Callixte wari uzwi ku izina rya Sankara, icyo gihe akanaba Umuvugizi w’Umutwe wa FLN, inyeshyamba zishamikiye ku ishyaka MRCD rya Paul Rusesabagina, yatawe muri yombi.
Abavutse
1922: Julius Kambarage Nyerere ufatwa nk’umubyeyi w’igihugu cya Tanzanie, ari na we wakibereye perezida wa mbere.
1955: Muwenda Mutebi II, umwami w’Ubwami bwa Buganda.
Abapfuye
1966: Abdul Salam Arif wabaye perezida wa kabiri wa Iraq
1975: Hapfuye François Tombalbaye wabaye perezida wa mbere wa Tchad.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!