Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1610: Galileo yavumbuye Callisto, umubumbe muto wa kane mu igaragiye Jupiter.
1822: Igishushanyo nteguza cy’ibendera ry’u Bugereki cyemewe n’inteko rusange ya mbere y’iki gihugu yateraniye ahitwa Epidaurus.
1830: Muri Leta ya Louisiana na New Orleans hadutse inkongi y’umuriro ikomeye.
1832: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Andrew Jackson yandikiye Visi Perezida Martin Van Buren amusobanurira ibisa n’ukwigomeka ku butegetsi kwa Leta ya Carolina y’Amajyepfo mu cyo yise Nullification Crisis.
1910: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwa mbere humvikanye radio rusange mu buryo bw’ako kanya bizwi nka live igikorwa cy’isakazamajwi cyabereye muri New York ahitwa Metropolitan Opera House.
1915: Umutingito ukomeye wibasiye Agace ka Avezzano mu Butaliyani uhitana abantu basaga bihumbi 29.
1935: Mu bisa n’icyegeranyo kivuye mu matora cyerekanye ko abatuye Saaland ku mpuzandengo irenga gato 90% bifuzaga kuba Abanazi bo mu Budage.
1939: Muri Australia habaye icyitwa Uwa gatanu wirabura (Black Friday) ubwo inkongi y’umuriro yatwikaga ahantu hagera ku bilometero kare ibihumbi 20, igahitana abandi 71.
1953: Marshal Josip Broz Tito yongeye gutorerwa kuyobora Yugoslavia.
1958: Umutwe wa Gisirikare muri Maroc uzwi nka Moroccan Liberation Army wateze umutego ingabo za Espagne mu gitero cyabereye ahitwa Edchera.
1963: Ihirikwa ry’Ubutegetsi muri Togo n’iyicwa ry’uwari Perezida w’icyo gihugu Sylvanus Olympio.
1964: Mu Buhinde i Calcutta habaye imyigaragambyo yo kurwanya Abayisilamu ihitana abantu bagera ku 100.
1964: Karol Josef Wojtyla, waje kuba Papa wa Kiliziya Gatolika afite izina rya Papa Yohani Pawulo II, yabaye Musenyeri wa Krakow muri Pologne.
1967: Gnassingbé Eyadema yafashe ubutegetsi muri Togo.
1980: Hashyizweho Repubulika ya 3 muri Togo.
1990: L. Douglas Wilder, yabaye umwirabura wa mbere ukomoka ku Mugabane wa Afurika watorewe kuba Guverineri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yinjiraga mu biro bya Richmond muri Leta ya Virginia.
1991: Mário Soares yongeye gutorerwa kuba Perezida wa Portugal.
1993: Ibihugu 127 byasinyiye i Paris mu Bufaransa amasezerano yo guhagarika ikoreshwa ry’intwaro z’ubumara.
1993: Vatican yahagaritse ku mirimo ye Gaillot, Musenyeri wa Evreux azira uburyo yashyigikiraga ikoreshwa ry’agakingirizo, bihabanye n’uko byabonwaga na Papa.
2001: Umutingito ukomeye wibasiye Agace ka El Salvador, wahitanye abantu barenga 800.
2002: Perezida George W. Bush, wayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanizwe n’ibisuguti byo mu bwoko bwa bretzel.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1864: Umunyabugenge wo muri Prusse Wilhelm Wien, wabonye igihembo cyitiriwe Nobel mu Bugenge mu 1911.
1918: Maurice Blondel, Umufaransa wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru.
1954: Trevor Rabin, Umunya-Afurika y’Epfo wamamaye kubera gucuranga gitari.
1989: James Berrett, Umwongereza wakanyujijeho muri ruhago.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
703: Jitō, Umwamikazi w’Abami w’u Buyapani.
1330: Frédéric le Bel, Umwami w’Abaromani.
1766: Frédéric V, Umwami wa Danemark na Norvège.
1963: Sylvanus Olympio, Perezida wa Togo.
1978: Hubert H. Humphrey, wabaye Visi Perezida wa Amerika.
2007: Michael Brecker, Umunyamuziki w’Umunyamerika.
2010: Kalifa Tillisi, Umwanditsi n’umuhanga mu ndimi ukomoka muri Libya.


















TANGA IGITEKEREZO