Turi ku wa 13 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 194 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 171 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1930: Ku nshuro ya mbere, hatangiye gukinwa Igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru, imikino yabereye mu gihugu cya Uruguay.
1985: George Herbert Walker Bush wari Visi Perezida wa Amerika, yamaze umunsi wose akora nka perezida w’icyo gihugu mu gihe Ronald Reagan wakiyoboraga yari yajyanywe kubagwa mu bitaro.
2011: Sudani y’Epfo yabaye umunyamuryango w’Umuryango w’Abibumbye.
2014: U Budage bwegukanye Igikombe cy’Isi butsinze Argentine igitego 1-0, mu mikino yakiriwe n’igihugu cya Brésil.
2016: David Cameron wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yeguye kuri izo nshingano asimburwa na Theresa May na we weguye nyuma y’imyaka itatu.
2024: Donald Trump yasimbutse urupfu ubwo yaraswaga ugutwi agakomereka mu gihe yari i Pennsylvania mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika.
Mu muziki
2024: Umuhanzi Tekno ukomoka muri Nigeria yakoreye igitaramo mu mujyi wa Maine ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abavutse
1950: Havutse Ma Ying-jeou wayoboye u Bushinwa.
2007: Havutse Lamine Yamal, uri kugaragaza impano idasanzwe mu Ikipe ya FC Barcelone n’iy’igihugu ya Espagne.
Abapfuye
1980: Seretse Khama wabaye perezida wa mbere wa Botswana.
2020: Zindzi Mandela, umukobwa wa Nelson Mandela.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!