00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 14 Werurwe

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 14 March 2016 saa 06:00
Yasuwe :

Tariki ya 14 Werurwe 2014 ni umunsi wa 73 w’umwaka ubura iminsi 292 ngo ugere ku musozo.
1556 : Ferdinand I yafashe izina ry’umwami w’abami adahawe ikamba na papa kandi ari we wayambikaga abami muri icyo gihe
1728 : Jean-Jacques Rousseau, umufilozife watanze ibitekerezo byagendeweho hakorwa impinduka mu Bufaransa yavuye mu mujyi yavukiyemo i Genève n’amaguru agana Annecy, kwa Madamu wa Warens, umuporotesitanti yabayeho.
1800 : Rome : Papa Pie VII yasimbuye papa Pie VI, witabye (…)

Tariki ya 14 Werurwe 2014 ni umunsi wa 73 w’umwaka ubura iminsi 292 ngo ugere ku musozo.

1556 : Ferdinand I yafashe izina ry’umwami w’abami adahawe ikamba na papa kandi ari we wayambikaga abami muri icyo gihe

1728 : Jean-Jacques Rousseau, umufilozife watanze ibitekerezo byagendeweho hakorwa impinduka mu Bufaransa yavuye mu mujyi yavukiyemo i Genève n’amaguru agana Annecy, kwa Madamu wa Warens, umuporotesitanti yabayeho.

1800 : Rome : Papa Pie VII yasimbuye papa Pie VI, witabye Imana mu 1799.

1840 : Itegeko nshinga rya Roma ryemewe na Papa Pie IX.

1861 : Victor-Emmanuel II yatorewe kuba umwami w’u Butaliyani

1907 : Theodore Roosevelt yirukanye abakozi b’Abayapani bakomoka ku mugabane wa Amerika.

1917 :Hashinzwe guverinoma y’agateganyo mu Burusiya muri uyu mwaka kandi u Bushinwa bwacanye umubano n’u Budage

1938 : Adolf Hitler yinjiye muri Vienne ahabwa impundu n’Abanya Autriche ibihumbi 200.

1939 : Slovaquie ya Musenyeri Jozef Tiso yatangaje ubwigenge bwayo

1964 : U Bufaransa bwagabanyijwemo intara 21. Muri uyu mwaka kandi i Dallas, Jack Ruby, wishwe Lee Harvey Oswald,yishwe yicajwe ku ntebe y’umuriro.

1965 : Isiraheli yemeje umubano wayo n’u Budage bwishyize hamwe

1978 : Ingabo za Isiraheli zinjiye muri zigiye kurwanya ingabo za Palesitina

1980 : Indege ya Pologne yakoreye impanuka ku kibuga cya Varsovie, abantu 87 barapfa barimo 23 bakinaga mu ikipe y’abateramakofe (boxe) bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1984 : Abahagarariye ibihugu 19 by’ihuriro ry’Abarabu bahuriye i Bagdad muri Irak banenga ibitero bya Iran kuri Irak.

1990 : Mikhaïl Gorbatchev yatorewe kuyobora ihuriro ry’ibihugu bigize ubumwe bw’Abasoviyete (URSS)

1991: Golfe: Émir Cheikh Jaber yasubiye muri Koweït nyuma y’imyaka 7 yo guhungira muri Arabie saoudite.

2004 : Vladimir Poutine yongeye gutorerwa kuyobora u Burusiya afite amjwi asaga 71 % .

2005 : Muri Liban abantu basaga miliyoni bakoze imyigaragambyo mu mihanda ya Beyrouth bamagana iyicwa rya Minisitiri w’intebe Rafiq Hariri.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki

1593 : Georges de La Tour, umunyabugeni

1755 : Pierre François Lataye, umujenerali w’ Umufaransa

1820 : Victor-Emmanuel II, umwami w’u Butaliyani na Sardaigne

1854 : Paul Ehrlich, umuganga w’Umudage wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu buvuzi mu 1908

1879 :Albert Einstein,umuhanga mu bugenge ukomoka mu Budage wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1921

Bimwe mu bihangange byitabye imana kuri iyi tariki

752 : Papa Zacharie

1457 : Jingtai,umwami w’abami w’u Bushinwa

1971 : Jean-Pierre Monseré, w’imyaka wasiganwaga ku magare

1989 : Zita de Habsbourg, umwami w’abami wa Autriche

1995 : William Alfred Fowler, umuhanga mu bugenge ukomoka muri Amerika wahawe igihembo cyan OBEL mu 1983


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages