Turi ku wa 14 Gicurasi 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1910: U Budage, u Bwongereza n’u Bubiligi bemeje guha RDC Intara za Rutshuru, Itombwe, Uvira na Fizi zari iz’u Rwanda. Bufumbira na Mpororo bihabwa Uganda.
1994: Umunyarwanda Alphonse K. yakanguriye abantu gutera no kwica Abatutsi ubwo yari mu nama yitabiriwe na Jean Kambanda wabaye Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma y’Abatabazi, yabereye i Butare.
Uyu mugabo ubu ari gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa kubera icyo cyaha.
1994: Abicanyi bagarutse kwica Abatutsi bari basigaye ku misozi ya Bisesero.
2005: Perezida Kagame yakiriwe na Mugenzi we w’u Bushinwa, Hu Jintao, mu ruzinduko rw’iminsi itandatu yagiriye mu Bushinwa.
2025: Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangiye guha abaturage inzu nshya zuzuye mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Mpazi mu Murenge wa Gitega hashingiwe ku igenagaciro ry’aho bari batuye.
2021: Ku nshuro ya mbere u Bushinwa bwagejeje ikigendajuru cya Zhurong kuri Mars.
Mu muziki
2003: Umuhanzi Britney Spears yiyunze n’Ikigo Skechers bari bashwanye bapfa kutubahiriza amasezerano yo kwamamaza bari bagiranye.
Abavutse
Andy Bumuntu wubatse izina muri muzika nyarwanda.
1984: Mark Zuckerberg, Umunyamerika watangije urubuga nkoranyambaga rwa Facebook.
1997: Havutse Rúben Dias ukinira Ikipe y’Igihugu ya Portugal na Manchester City mu Bwongereza.
Abapfuye
1998: Frank Sinatra, Umuhanzi n’umukinnyi wa filimi ukomoka muri Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!