Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka y’isi
1865: Abraham Lincoln wabaye Perezida wa mbere w’umu-Républicain wayoboye Leta zunze ubumwe za Amerika yarashwe isasu ryo mu mutwe na ‘John Wilkes Booth’ mu Ntara ya Washington D.C yitaba Imana bucyeye bwaho.
1912: Harohamye ubwato bwa Titanic bwamenyekanye cyane mu kinyejana cya 20, buhitana ahagera ku 1500; abana, abagore, abagabo, ndetse n’abandi bantu bari bakomeye icyo gihe babutakarijemo ubuzima.
1920: Leta za Alabama, Tennessee na Mississippi zashegeshwe n’umutingito uvanze n’inkubi y’umuyaga (Tornado) wahitanye abagera kuri 219 abandi benshi barakomereka bikomeye, unangiza imitungo ibarirwa mu mamiliyari.
1991: Repubulika ya Georgia yashyizeho Perezida nyuma y’uko ibonye ubwigenge ibukubuye kuri Leta Zunze Ubumwe z’Aba-soviet.
1994: Ingabo za Loni zirenga 450 zisubiriye iwabo. Abatutsi biciwe mu Rugarama ahahoze Electrogaz no ku ishuri rya APACE ku Kabusunzu hose hari muri Nyakabanda.
Abandi bari bahungiye ku Kiliziya Gatolika ya Kibagabaga ubu ni mu Murenge wa Kimironko barishwe mu gihe abagera kuri 95 bari bahungiye kuri Paruwasi Kirambi ubu ni mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza bahiciwe.
2014: Boko Haram yashimuse abana b’abakobwa 200 ibakuye mu ishuri rya Chibok muri Nigeria.
2015: Minisitiri w’Intebe wa Iraq, Haidar Al-Abadi yahuye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagirana ibiganiro byo kureba uko bahashya umutwe wa Islamic State.
2014: Ibinyamakuru ‘The Guardian’ na ‘Washington Post’ byahawe igihembo cyo kuba byaratangaje bwa mbere inyandiko z’amabanga y’ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizwe ahagaragara na Edward Snowden wahoze akorana n’urwego rw’ubutasi muri iki gihugu.
2004: Minisitiri muri Guverinoma ya Palestine, Saeb Erekat yamaganye amagambo ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, George W. Bush yavugaga ko Israel yagombaga kwemererwa kugumana tumwe mu duce twa West Bank muri Israel.
2005: Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, wemeje ko imfungwa zo muri gereza ya Black Beach muri Guinée Equatoriale zari ziri kwicwa n’inzara.
2019: Abantu umunani bishwe n’imyuzure mu Majyepfo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika
2018: Uduce twa Damascus na Homs twarashweho ibisasu bya misile ku bufatanye bwa Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza. Ibi bihugu byashakishaga intwaro z’ubumara muri Syria
2013: Abantu 20 bishwe barasiwe muri Mogadishu muri Somalia
2011: Kizza Besigye yararashwe arakomeretswa mu myigaragamyo yamagana izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’amavuta mu Mujyi wa Kampala
2010: Abantu bagera ku 2,700 bishwe n’umutingito wa 6.9 mu Bushinwa
2007: Abantu bagera ku bihumbi 200 bigaragambije mu Mujyi wa Ankara muri Turikiya bamagana kandidatire ya Recep Tayyip Erdogan wari Minisitiri w’Intebe
2006: Perezida wa Iran, Mahmoud Ahmadinejad, mu nama y’iminsi itatu yari yitabiriwe n’abayobozi ba Hamas , yanenze Israel. Cyo gihe yavuze ko Israel ari nk’ubutegetsi bwaboze, igiti cyumye gisigaje guhuhwa n’umuyaga umwe kikarangira
2002: Perezida wa Venezuela Hugo Chavez yasubiye ku butegetsi nyuma y’iminsi itatu akuweho n’igisirikare
1999: NATOyaribeshye irasa impunzi z’Abanya-Albanie, abantu 75 bahasiga ubuzima
1987: Turikiya yasabye kwinjira ku isoko ry’u Burayi
1986: Indege ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagabye igitero ku birindiro bitanu by’ibyihebe muri Libya
1981: Columbia 1 yagarutse ku isi
1979: Susan Horvath, umunya-Pennsylvania, yambitswe ikamba nk’Umunyamerikakazi ukiri muto w’umwaka
1965: Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagerageje intwaro z’ubumara muri Nevada
1945: Indege za Amerika zateye ibisasu mu Mujyi wa Tokyo
1944: Ubwato bw’imizigo, Fort Stikene bwaraturikiye muri Bombay mu Buhinde buhitana abantu 1376
1919 : Umwami w’Abami wa Autriche yahungiye mu Busuwisi
1906: Perezida wa Amerika, Theodore Roosevelt yamaganye ibitekerezo biganisha ku mpinduka mu itangazamakuru rya Amerika
1903: Dr Harry Plotz, yavumbuye urukingo rwa typhoid
Abavutse kuri iyi tariki
1336: ‘Go-kogon’, Umwami (emperor) w’u Buyapani
1578 : Philip III, Umwami wa Portugal na Espagne
1958 : Dr. Bonginkosi Emmanuel "Blade" Nzimande, Minisitiri w’Amashuri makuru muri Afurika y’Epfo
1930: William Vanden Heuvel, Ambasaderi wa Amerika muri Loni
1934: Arun Gandhi, Umwuzukuru wa Mahatma Ghandhi waharaniye ubwigenge mu Buhinde.
1928: Robert Mugabe: President wabaye Perezida wa Zimbabwe mu 1988.
1925: Abel Muzorewa wabaye Minisitiri muri Zimbabwe
1945: Tuilaepa Aiono Sailele Malielegaoi wabaye Minisitiri w’Intebe wa munani wa Samoa
Abatabarutse kuri iyi tariki
711: Childebert III, Umwami w’u Bufaransa yatabarutse afite imyaka 27
911: Sergius III, wabaye Papa wamaze imyaka 7 ku buyobozi
1993: Sam Ntombani, Umunyamabanga w’Ishyaka rya ANC muri Afurika y’Epfo yiciwe Soweto arashwe.
2014: ‘Roland Issif Alhassan’, yabaye Ambasaderi wa Ghana mu Budage
Indirimbo zakunzwe muri Amerika
2014: Pharrell Williams - Happy
2013: Macklemore - Thrift Shop
2012:Fun. - We Are Young
2011: Katy Perry - E.T.
2010 : Rihanna - Rude Boy
2009: Lady GaGa - Poker Face
2007: Akon - Don’t Matter
2006 : Daniel Powter - Bad Day
2005: 50 Cent - Candy Shop
2004 : Usher - Yeah!
2003: 50 Cent - In Da Club
2002:Jennifer Lopez - Ain’t It Funny
2001: Janet - All For You
2000:Santana - Maria, Maria
1999: TLC - No Scrubs
1998: K-Ci & JoJo - All My Life
1997: Puff Daddy - Can’t Nobody Hold Me Down
1996: Celine Dion - Because You Loved Me
1995: Montell Jordan - This Is How We Do It
1994: R. Kelly - Bump N’ Grind
1993:Snow - Informer
1992: Vanessa Williams - Save The Best For Last
1991 : Londonbeat - I’ve Been Thinking About You
1990 : Tommy Page - I’ll Be Your Everything
1989 : Fine Young Cannibals - She Drives Me Crazy
1988 :Billy Ocean - Get Outta My Dreams, Get Into My Car
1987: Starship - Nothing’s Gonna Stop Us Now
1986: Falco - Rock Me Amadeus
1985: USA for Africa - We Are The World
1984 : Kenny Loggins - Footloose
1983: Michael Jackson - Billie Jean
1982: Joan Jett & The Blackhearts - I Love Rock ’N Roll
1981: Daryl Hall & John Oates - Kiss On My List
1980: Pink Floyd - Another Brick In The Wall (Part II)
1979: The Doobie Brothers - What A Fool Believes
1978 : Bee Gees - Night Fever
1977 :David Soul - Don’t Give Up On Us
1976 : Johnnie Taylor - Disco Lady
1975:Elton John - Philadelphia Freedom
1974: Elton John - Bennie And The Jets
1973: Vicki Lawrence - The Night The Lights Went Out In Georgia
1972 : Roberta Flack - The First Time Ever I Saw Your Face
1971 : Three Dog Night - Joy To The World
Bimwe mu bitabo byakunzwe
1959:Twixt Twelve And Twenty cyanditswe na Pat Boone
1998: Angela’s Ashes cyanditswe na Frank McCourt
1995: Original Sin cyanditswe na P.D. James
2003: The King of Torts cyanditswe na John Grisham
1954: The Art Of Advocacy cyanditswe na Lloyd Stryker



















TANGA IGITEKEREZO