Turi ku wa 14 Mata 2026.
Ni Umunsi wahariwe Urubyiruko muri Angola.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: U Bubiligi bwategetse hutihuti ingabo zabwo kuva mu Rwanda. Icyo gihe izirenga 450 zahise zurira indege zisubira iwabo.
1994: Interahamwe n’abasirikare ba Leta biciye Abatutsi basaga 10,000 muri Kiliziya ya Nyamata, mu kibuga cya kiliziya ndetse no mu zindi nyubako zihegereye.
2023: Umuhanzi Bruce Melodie n’abo mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, banaremera abaharokokeye.
1967: Gnassingbé Eyadéma yahiritse Nicolas Grunitzky ku butegetsi bwa Togo.
2014: Umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram washimuse abanyeshuri b’abakobwa 276 mu ishuri rya Chibok muri Nigeria.
1999: Ingabo za NATO zishe abantu 75 b’impunzi b’abanya-Albanie maze zitangaza ko kwari ukwibeshya.
Abavutse
1906: Havutse Faisal, umwami wa Arabie Saoudite.
1987: Wilson Kiprop, umunya-Kenya wamenyekanye mu gusiganwa ku maguru.
Abapfuye
2013: Rama Prasad Goenka, Umuhinde washinze ikigo cya RPG Group.
2022: Orlando Julius wamenyekanye mu kuvuza Nigerian saxophone muri Nigeria.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!