Turi ku wa 14 Mutarama 2026.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe gushishikariza abantu gukoresha inyurabwenge (Logic) mu migirire yabo ya buri munsi aho watangiye kwizihizwa mu 2019 bigizwemo uruhare na UNESCO.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2004: Ibendera rya Repubulika ya Georgia rizwi no ku izina rya “Five Cross Flag” ryongeye gukoreshwa nyuma y’imyaka igera kuri 500 ridakoreshwa.
2010: Yemen yatangije intambara yeruye ku mutwe w’iterabwoba wa al-Qaeda.
2011: Ben Ali wahoze ari Umukuru w’Igihugu cya Tunisia, yahungiye muri Arabie Saoudite bitewe n’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage yari mu gihugu cye.
Mu muziki
1992: Umuhanzi R. Kelly hamwe na Public Announcement basohoye Album bise “Born Into The 90’s” iriho indirimbo zamenyekanye cyane nka "She’s Got That Vibe" na "Honey Love."
Abavutse
1941: Milan Kučan wabaye perezida wa mbere wa Slovénie.
1999: Declan Rice ukinira ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Bwongereza na Arsenal.
Abapfuye
1977: Anthony Eden wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
2010: Petra Schürmann, Umudage wabaye nyampinga w’Isi mu 1956.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!