Turi ku wa 14 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 195 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 170 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Umujyi wa Ruhengeri wabohowe n’ingabo za RPA.
2005: Hashyizweho itegeko rigena imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka mu Rwanda, nk’uko ryavuguruwe n’itegeko ngenga nº43/2013 ryo kuwa 16/06/2013.
1951: Ferrari yegukanye ku nshuro yayo ya mbere isiganwa rya Formula One ryakinirwaga mu Bwongereza bikozwe na José Froilán González.
2016: Umugabo wari utwaye ikamyo yayiroshye mu bantu bishimiraga umunsi ufatwa nk’uw’ubwigenge mu Bufaransa, yica abantu 86 anakomeretsa abandi 434 mbere y’uko araswa na polisi.
Mu muziki
2017: Umuhanzi Wizkid ukomoka muri Nigeria yasohoye album ye ya gatatu yise “Sounds from the Other Side.”
Abavutse
1918: Havutse Fred Baur watangijwe Pringles yamamaye ku ifiriti z’ibirayi hirya no hino ku Isi.
1960: Angélique Kidjo, umuhanzi ukomoka muri Bénin.
1988: Havutse Conor McGregor wamenyekanye mu mikino njyarugamba itandukanye.
Abapfuye
1904: Paul Kruger wabaye perezida wa gatanu wa Afurika y’Epfo.
1998: Hapfuye Richard McDonald, umushabitsi uri mu batangije McDonald’s.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!