Turi ku wa 14 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 318 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 47 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwirinda indwara ya Diyabete.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2008: Igifaransa cyakuweho nk’ururimi rwo kwigishwamo mu Rwanda gisimbuzwa Icyongereza.
1918: Tchécoslovaquie yahindutse Repubulika.
2001: Mu ntambara ya Afghanistan, abarwanyi bo mu Majyaruguru bafashe Umurwa Mukuru, Kabul.
2008: I Washington habereye inama ya mbere ya G-20 yiga ku bukungu.
2018: Umukufi w’uwahoze ari umwamikazi w’u Bufaransa, Marie Antoinette, watejwe cyamunara aho wagurishijwe miliyoni 36 z’amadolari ya Amerika.
Mu muziki
2003: Jay-Z yasohoye umuzingo yise The Black Album.
Abavutse
1948: Havutse Umwami w’u Bwongereza, Charles III.
1982: Havutse Igikomangoma cya Dubai, Hamdan bin Mohammed Al Maktoum.
Abapfuye
2020: Des O’Connor, Umunyarwenya, umuririmbyi n’umunyamakuru w’Umwongereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!