Turi ku wa 15 Gicurasi 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Imiryango. (International Day of Families)
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1940: Richard na Maurice McDonald bafunguye restaurant ya mbere ya McDonald’s.
2004: Ikipe ya Arsenal mu Bwongereza, yanditse amateka yo gusoza imikino ya shampiyona idatsinzwemo n’umwe yegukana igikombe cyatumye ibyinirirwa izina rya “The Invicibles” ari na cyo iheruka.
2008: Californie yabaye leta ya kabiri mu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje itegeko ry’abashyingiranwa n’abo bahuje igitsina, nyuma ya Massachusetts yari yaryemeje mu 2004.
2023: Umuryango w’Abibumbye ku nshuro ya mbere wifatanyije n’abanya-Palestine mu kwibuka umunsi uzwi nka “Nakba Day”, Umunsi w’Akaga, abanya-Palestine bibukiraho uko bameneshejwe iwabo mu gihe hashyirwagaho igihugu cya Israel mu 1948.
Mu muziki
1976: Album “Black and Blue” y’Itsinda The Rolling Stones yayoboye izikunzwe kuri Billboard.
Abavutse
1978: Havutse umunya-Brésil Edu Gaspard wamenyekanye nk’umukinnyi wa Arsenal n’Umuyobozi wa Siporo muri iyi kipe.
1997: Havutse Ousmane Dembélé, Umufaransa ukinira Ikipe ya Paris Saint-Germain, ikipe y’icyo gihugu, aho yanamenyekanye muri Dortmund na FC Barcelone.
Abapfuye
2013: Henrique Rosa wabaye perezida wa Guiné-Bissau



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!