Turi ku wa 15 Mata 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Ubugeni.
Ibi ni bimwe mu mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Abatutsi bari bahungiye mu ku musozi wa Ruhanga no mu rusengero rw’aho barishwe.
1994: Umutwe w’interahamwe ziyitaga Amahindure wishe Abatutsi 400 bari bahungiye mu nyubako y’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze, yahoze yitwa Cour d’Appel.
1994: Abatutsi bagera ku 3000 bari bahungiye i Ntarama bishwe n’abasirikare n’interahamwe zikoresheje imbunda, grenades n’intwaro gakondo.
1912: Ubwato bwa Titanic bwari butwaye abantu 2.224 hakarokoka 710 gusa.
1923: Insuline yatangiye gukoreshwa nk’umuti ufasha abarwayi ba diyabete.
2019: Katedrali ya Notre-Dame de Paris yibasiwe n’inkongi y’umuriro ikomeye.
Mu muziki
2016: Abahanzi barimo J. Cole, Alicia Keys, Chance the Rapper, Ludacris, Nicki Minaj na Wale bahuye na Perezida Barack Obama muri White House bagirana ibiganiro.
Abavutse
1940: Havutse Penelope Coelen, umunya-Afurika y’Epfo wabaye nyampinga w’Isi mu 1958.
1978: Havutse umuhanzi Luis Fonsi ufite inkomoko muri Puerto Rico.
Abapfuye
1865: Abraham Lincoln, wabaye Perezida wa 16 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kuri iyi taliki kandi ni bwo hibukwa abaguye mu mpanuka y’ubwato bwa Titanic.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!