Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka
1099: Umurwa wa Yeruzalemu wigaruriwe n’abarwanyi barwanaga n’abantu bitwazaga imisaraba mu ntambara zitandukanye, aho bigaruriye kiliziya ndetse n’imva.
1149: Umurwa wa Yeruzalemu wongeye kubakwa, kiliziya n’imva z’abatagatifu byongera kugirwa ahantu hakomeye.
1482: Muhammad XII yambitswe ikamba ry’umwami wa 22 w’Ubwami bwa Granada.
1823: Inkongi y’umuriro yibasiye Bazilika ya Mutagatifu Pawulo iri inyuma y’inkuta za Roma urayangiza cyane. Iyi bazirika ifite amateka i Roma kuba irimo amafoto y’abapapa bayoboye kiliziya kuva kuri Petero kugera ku mupapa uriho ubu.
1918: Hatangiye intambara mu Bufaransa kuri Marne mu Ntambara ya Mbere y’Isi.
1997: Slobodan Milošević yatorewe kuyobora Yougoslavie.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1883: Louis Lavelle, umufilozofe ukomoka mu Bufaransa.
1906: Henryk Zygalski, umuhanga mu mibare ukomoka muri Pologne.
1909: Jean Hamburger,umuganga ukomoka mu Bufaransa akaba n’umukozi wo mu nteko y’ururimi rw’Igifaransa.
1979: Alexander Frei, umukinnyi wa ruhago ukomoka mu Busuwisi.
1981: Alou Diarra, umukinnyi wa ruhago ukomoka mu Bufaransa.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1919: Hermann Emil Fischer, umuhanga mu butabire ukomoka mu Budage wanahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu butabire.
1954: Tomás Monje Gutiérrez, Perezida wa Bolivie.
1979: Gustavo Díaz Ordaz, Perezida wa Mexique kuva mu 1964 kugeza mu 1970.



















TANGA IGITEKEREZO