Turi ku wa 16 Gicurasi 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Urumuri.
Ni Umunsi Mpuzamahanga kandi wo Kubana mu Mahoro.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, ingabo za RPA zafunze umuhanda Gitarama-Kigali.
2021: Mu Rwanda hatangiye irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ku nshuro yaryo ya mbere.
1997: Mobutu Sese Seko wayoboraga Zaire (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo), yarahunze.
2014: Abantu 12 baguye mu iturika ryabereye mu Isoko rya Gikomba, i Nairobi muri Kenya.
Mu muziki
2025: Juno Kizigenza yataramiye abakunzi be mu gitaramo yizihirijemo imyaka itanu yari amaze mu muziki.
Abavutse
1916: Ephraim Katzir wabaye perezida wa Israel.
2002: Ryan Gravenberch, Umuholandi ukinira Ikipe ya Liverpool mu Bwongereza.
Abapfuye
1977: Modibo Keïta wabaye Perezida wa mbere wa Mali.
2024: Dabney Coleman wamenyekanye mu gukina filimi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!