Turi ku wa 16 Kanama 2025. Ni umunsi wa 227 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 137 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1960: Chypre yabonye ubwigenge yigobotora ubukoloni bw’u Bwongereza.
1972: Muri Maroc hapfubye Coup d’état ubwo indege y’Umwami Hassan II wayoboraga icyo gihugu yaraswaga ari kugaruka i Rabat.
2012: Polisi yo muri Afurika y’Epfo yishe abantu 34 ikomeretsa abandi 78 bakoraga mu birombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwo bari mu myigaragambyo basaba umushahara ushyitse n’uburenganzira bw’abakozi.
2020: Amerika yibasiwe n’inkongi y’umuriro by’umwihariko muri Leta ya Californie aho hahiye ahantu hafite ubuso bwa kilometero kare zirenga ibihumbi bine.
Mu muziki
2023: Umugabo wa gatatu wa Britney Spears, Sam Asghari, yasabye ko bahabwa gatanya kuko badahuza, aho batandukanyijwe mu mategeko mu 2024.
Abavutse
1941: Havutse Théoneste Bagosora uzwi ku ruhembe rw’icurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
1951: Umaru Musa Yar’Adua wayoboye Nigeria.
Abapfuye
2003: Idi Amin Dada, afatwa nk’umunyagitugu wayoboye Uganda kuva mu 1971 kugeza mu 1979.
2018: Atal Bihari Vajpayee wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!