Turi ku wa 16 Mata 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ijwi hazirikanwa akamaro karyo mu itumanaho.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Muri Rukumberi habaye igikorwa cyiswe icyo gukubura Abatutsi hagamijwe kumaraho abari bagiye barokoka nk’uko byigambwe na Depite Mutabaruka Sylvain nyuma y’uko uwo munsi hishwe abarenga ibihumbi 10 muri uwo murenge.
1994: Abatutsi bo ku Mugonero ku Kibuye biciwe mu rusengero, mu bitaro no mu ishuri ry’abaforomo.
2012: I Kinazi mu Karere ka Ruhango hafunguwe ku mugaragaro Uruganda rwa Kinazi rutunganya ifu y’imyumbati.
1945: Abarenga ibihumbi birindwi barapfuye nyuma y’uko ubwato bw’Abadage bwitwa Goya burohamishijwe n’ubw’Abasoviyete bwagenderaga munsi y’amazi.
Mu muziki
Ku munsi nk’uyu ni bwo umuhanzi Akon, Umunyamerika ufite inkomoko mu gihugu cya Sénégal, yizihiza isabukuru ye y’amavuko aho yujuje imyaka 53 kuko yavuze ku itariki nk’iyi mu 1973.
Abandi bavutse kuri iyi tariki
1907: Joseph-Armand Bombardier, umunya-Canada washinze ikigo cya Bombardier Inc. gikora indege na za gariyamoshi.
1927: Havutse Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Benedict XVI aho uyu munsi yujuje imyaka 88
Abapfuye
1965: Sydney Chaplin umuvandimwe wa Charlie Chaplin aho bombi bari bahuriye ku kuba abanyarwenya.
2021: Helen McCrory, Umwongerezakazi wamenyekanye muri filimi za Harry Potter.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!