Turi ku wa 16 Mutarama 2026.
Ni umunsi wahariwe abarimu mu bihugu bya Birmanie na Thailand.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2001: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton yambitse umudari Theodore Roosevelt na we wayoboye icyo gihugu amushimira ku bw’uruhare rwe n’umurava wamuranze mu cy’intambara yahuje Espagne na Amerika.
2001: Perezida w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Laurent-Désire Kabila yivuganywe n’umwe mu bari bashinzwe kumucungira umutekano.
2006: Ellen Johnson Sirleaf yarahiriye kuba Perezida wa Liberia mushya, aba umugore wa mbere ku mugabane wa Afurika utorewe kuba umukuru w’igihugu.
Mu muziki
2018: Eminem yahamagajwe n’inzego z’umutekano muri Amerika kugira ngo abazwe ku magambo yanditse mu ndirimbo ye yise "Framed," aho yavugagamo umukobwa wa Donald Trump, Ivanka Trump ko ajya amutekereza yiciwe mu modoka ye.
Abavutse
1995: Takumi Minamino, ukinira ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Buyapani na Monaco yo mu Bufaransa.
1979: Aaliyah Dana Haughton, Umuhanzikazi w’Umunyamerika, wamenyekanye cyane mu njyana ya R&B.
Abapfuye
1919: Francisco de Paula Rodrigues Alves wabaye perezida wa gatanu wa Brésil.
2022: Ibrahim Boubacar Keita, wabaye Umukuru w’Igihugu cya Mali.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!