Turi ku wa 17 Gicurasi 2026.
Ni umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya no Kumenyekanisha ibibi by’Umuvuduko ukabije w’Amaraso.
Ni n’Umunsi Mpuzamahanga w’Amakuru n’Itumanaho muri Rubanda.
Si ibyo gusa kuko uyu ni Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Homophobia, Transphobia na Biphobia; byose bigamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa rishingiye ku myumvire y’ibijyanye n’ibitsina haba ku baryamana n’abo babihuje, abafite bibiri cyangwa abihinduje igitsina.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2020: Umushoramari Kabuga Felicien wagize uruhare rukomeye mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yatawe muri yombi mu nkengero za Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.
2025: U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 360 baturutse mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
1994: Muri Malawi habaye amatora ya mbere mu buryo buciye muri demokarasi.
1997: Indwanyi za Laurent-Désiré Kabila zafashe umurwa mukuru wa Kinshasa. Zaire ihita ihindurirwa izina yitwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
2004: Leta ya Massachusetts muri Amerika,yemeje itegeko ry’abashyingiranwa n’abo bahuje igitsina.
Mu muziki
2025: Umuhanzi The Ben yakoreye igitaramo cy’amateka i Kampala muri Serena Hotel, aho yafashijwe n’abarimo Kevin Kade, Element na Rema Namakula.
Abavutse
1982: Tony Parker wubatse izina mu mukino wa Basketball.
1984: Passenger, Umwongereza wubatse izina mu kuririmba no kwandika indirimbo.
Abapfuye
2012: Hapfuye Patrick Mafisango wamenyekanye mu Ikipe za ATRACO FC na APR FC mu Rwanda, Simba yo muri Tanzania ndetse no mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.
2015: Hapfuye Lionel Pickens, umuraperi w’Umunyamerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!