Turi ku wa 17 Kanama 2026.
Ni umunsi wa 228 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 136 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Gabon irizihiza ubwigenge yabonye mu 1960 yigobotoye ubukoloni bw’u Bufaransa.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1988: Perezida wa Pakistan, Muhammad Zia-ul-Haq na ambasadeeri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri icyo gihugu, Arnold Raphel bapfiriye mu mpanuka y’indege.
1998: Bill Clinton wayoboraga Amerika yemeye ku mugaragaro ko yaryamanye na Monica Lewinsky w’imyaka 22 y’amavuko aho yari mu imenyerezamwuga muri White House.
2005: Ibyihebe byateye ibisasu birenga 500 ahantu hagera kuri 300 mu turere 63 muri 64 tugize igihugu cya Bangladesh.
2019: Abantu bari mu bukwe baturikanywe n’igisasu mu mujyi wa Kabul muri Afghanistan, 63 bahasiga ubuzima abandi 182 barakomereka.
Mu muziki
2023: Album ya kane y’umutraperi Travis Scott, ‘Utopia’ yayoboye izikunzwe muri Amerika no mu Bwongereza, iba iya mbere ye igeze kuri ako gahigo. Uwo mwaka kandi Scott yagurishije kopi zigera kuri miliyoni 49 muri Amerika honyine.
Abavutse
1977: Havutse Thierry Henry, Umufaransa ufatwa nk’umwe muri ba rutahizamu b’ibihe byose bakinnye mu Bwongereza.
2000: Havutse Lil Pump, umuraperi n’umwanditsi w’indirimbo w’Umunyamerika.
Abapfuye
2022: Yvan Buravan yitabye Imana aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.
2022: Nkusi Thomas wamamaye nka ’Yanga’ mu gusemura filimi mu rurimi rw’Ikinyarwanda, yitabye Imana azize uburwayi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!