Turi ku wa 17 Mutarama 2025.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ubujyanama ku Isi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1967: Uwari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda, Lazaro Mpakaniye, yandikiye Ambasade n’Imiryango mpuzamahanga ababuza guha akazi Abatutsi.
1959: Havutse igihugu cya Mali.
1946: Ku nshuro ya mbere, Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano karateranye.
1961: Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrice Lumumba yarishwe. Byakomeje guhwihwiswa ko iyicwa rye ryari ryihishwe inyuma na Guverinoma y’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2002: Ikirunga cya Nyiragongo cyo muri RDC cyararutse cyimura abasaga ibihumbi 400.
Mu muziki
2011: John Mellencamp yashyikirije urukiko impapuro zisaba gatanya n’umugore we Elaine nyuma y’imyaka 18 bari bamaze babana.
Abavutse
2001: Enzo Fernández umukinnyi w’umupira w’amaguru ukinira ikipe ya Argentine na Chelsea fc yo mu Bwongereza
1706: Benjamin Franklin, umuhanga mu mibare no mu bugenge ukomoka muri Amerika.
Abapfuye
1893: Rutherford Birchard Hayes, Perezida wa 19 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2025: Punsalmaagiin Ochirbat wabaye perezida wa mbere wa Mongolia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!