Turi ku wa 17 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 198 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 167 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi wahariwe Ubutabera Mpuzamahanga ku Isi.
Ni Umunsi Mpuzamahanga kandi wo gukoresha za “Emoji.”
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Ingabo za RPA zabohoye Umujyi wa Gisenyi.
1994: Brésil yegukanye Igikombe cy’Isi cyayo cya kane itsinze u Butaliyani penaliti 3–2.
2014: Indege ya Malaysia Airlines yashwanyukiye hafi y’umupaka wa Ukraine n’u Burusiya nyuma yo kuraswaho, abantu 298 bari bayirimo bose barapfa.
2015: Abantu 120 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe muri Iraq abandi 130 barakomereka.
Mu muziki
2016: Abinyujije ku rukuta rwe rwa Snapchat, Kim Kardashian yasohoye amashusho y’ikiganiro cy’uwari umugabo we, Kanye West na Taylor Swift, avugamo ibyo kuryamana nubwo Swift yabyamaganiye kure.
Abavutse
1917: Kenan Evren wayoboye Turikiya.
1918: Carlos Manuel Arana Osorio wayoboye Guatemala.
Abapfuye
1928: Álvaro Obregón wayoboye Mexique.
2005: Edward Heath wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!