Turi ku wa 17 Ukuboza umwaka wa 2025. Ni umunsi wa 351 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 14 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga uzwi nka “D17” aho wahariwe kurwanya ihohotera rikorerwa abakora uburaya n’abakina filimi z’urukozasoni.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka.
1978: Mu Rwanda Habaye amatora ya Referandumu, Itegeko Nshinga ritorwa ku kigero cya 89 % nyuma y’aho Habyarimana avanyeho iryo mu 1962 ubwo yamaraga guhirika ubutegetsi bwa Kayibanda mu 1973.
1961: Inkongi y’umuriro yadutse ahaberaga igitaramo mu Mujyi wa Rio de Janeiro muri Brésil ihitana abarenga 500.
2014: Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Cuba byongeye kubyutsa umubano nyuma y’imyaka 53 yari ishize bidacana uwaka.
Mu muziki
2013: Ariana Grande yashyize hanze EP yise Christmas Kisses mu rwego rwo kwinjiza neza abakunzi be mu minsi mikuru ya Noheri n’Ubunani.
Abavutse
1867: Muri Pologne Havutse Richard Kandt ufatwa nk’uwahanze Umujyi wa Kigali.
1942: Muhammadu Buhari: Wabaye Perezida wa 7 wa Nigeria hagati ya 2015 na 2023.
1998: Martin Ødegaard: Umunya-Norvège ukinira ikipe ya Arsenal mu Bwongereza akaba anayibereye Capitain.
Abapfuye
1929: Manuel de Oliveira Gomes da Costa wabaye perezida wa 10 wa Portugal.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!