Turi ku wa 17 Werurwe 2026.
Muri Bangladesh bari kwizihiza umunsi wahariwe abana mu gihe muri Kiliziya Gatolika ho ari umunsi wa Mutagatifu Patrick.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2025: U Rwanda rwaciye umubano n’igihugu cy’u Bubiligi runategeka abadipolomate b’icyo gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.
1948: U Bubiligi, u Bufaransa, Luxembourg, u Buholandi n’u Bwongereza byasinye amasezerano yiswe aya Bruxelles ari na yo yaje kuba intandaro y’ivuka rya NATO.
1992: Muri Afurika y’Epfo hatowe Referandumu yari igamije gukuraho burundu politiki y’ivangura rishingiye ku ruhu ryaranze icyo gihugu rizwi nka “Apartheid” aho abatoye YEGO ari 68.7% mu gihe abatoye Oya ari 31.2%.
2000: Mu gihugu cya Uganda, abantu 530 bari bahuriye mu itsinda nyobokamana ryiyitaga “Movement for the Restoration of the Ten Commandments of God” bishwe n’inkongi y’umuriro bikekwa ko yatewe n’abayobozi b’iryo tsinda ndetse nyuma haje kuboneka abandi bantu 248 bapfuye.
Mu muziki
2023: Taylor Swift yakoze ibitaramo bizenguruka Leta ya Arizona nyuma y’imyaka itanu yari ishize adakora ibitaramo nk’ibyo.
Abavutse
1989: Shinji Kagawa ufatwa nk’umukinnyi mwiza w’ibihe byose u Buyapani bwagize mu mupira w’amaguru.
1994: Marcel Sabitzer, umunya-Autriche ukina umupira w’amaguru mu ikipe ya Borussia Dortmund.
Abapfuye
1902: Hapfuye John Houlding, Umwongereza washinze ikipe y’umupira w’amaguruu ya Liverpool.
2021: Hapfuye John Pombe Magufuli, wabaye perezida wa gatanu wa Tanzania.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!