Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1145: Himitswe Papa Eugène III.
1162: Nyuma yo kwirukana umugore we Agnès de Courtenay, Amaury i yambitswe ikamba ry’Umwami wa Yeruzalemu.
1685: Umuvumbuzi w’Umufaransa René Robert Cavelier de La Salle yashyizeho agace kakoronizwaga ka Texas.
1859: Abafaransa bigaruriye agace ka Saïgon.
1882: Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza yatsinze iya Irlande y’Amajyaruguru ibitego 13 ku busa.
1887: Ubwami bwa Benin bwatsinzwe n’Abongereza.
1913: Raymond Poincaré yabaye Perezida wa 10 w’u Bufaransa asimbuye Armand Fallières.
1930: Umubumbe wa Pluton wavumbuwe n’Umunyamerka w’umuhanga mu by’ubumenyi bw’ikirere Clyde Tombaugh.
1932: Guhera mu kwezi kwa 9 mu 1931, Umuryango w’Ibihugu (SDN) wasabye u Buyapani kuvana ingabo zabwo mu gace ka Mandchourie yohereza n’itsinda ryo kugenzura icyo kibazo riyobowe na Lord Lytton.
1933: Ikinyobwa cya Coca-Cola cyatangiye kugezwa mu Bufaransa
1952: U Bugereki na Turikiya zinjiye muri OTAN.
1965: Gambie, yahoze ikoronizwa n’Abongereza yabonye ubwigenge.
1974: Ibihugu by’Abarabu bivuyemo Libya na Siriya byatangiye gufatira Amerika ibihano kuri peteroli.
2004: Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri w’Intebe rihindura iteka rya Minisitiri w’Intebe n°26/03 ryo ku wa 7 Nyakanga 1999 rishyiraho abagize Inama ishinzwe Imicungire y’Ikigega cy’Imari yo Gusana imihanda n’umugereka waryo.
Abagize Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Imari yo Gusana Imihanda (Fonds d’Entretien
Routier) ni aba bakurikira:
– Abahagarariye inzego za Leta;
– Uhagarariye Minisiteri y’Ibikorwaremezo;
– Uhagarariye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Amajyambere Rusange
n’Imibereho Myiza y’Abaturage;
– Uhagarariye Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda, Ishoramari, Ubukerarugendo
n’Amakoperative;
– Uhagarariye Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali;
– Komanda wa Polisi ushinzwe Umutekano mu mihanda;
– Abahagarariye amashyirahamwe y’abikorera ku giti cyabo;
2008: Ibitero by’ubwiyahuzi by’ibyihebe byo mu Mutwe wa Al-Qaida byaturukiye I Spin Boldak muri Afghanistan bihitana abantu 35.
2010: Muri Niger habaye Coup d’état yakozwe n’abasirikare bavanaho Perezida Mamadou Tandja.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1745: Alessandro Volta, umuhanga mu bugenge ukomoka mu Butaliyani uzwiho gukora imirimo myinshi ku bijyanye n’amashanyarazi.
1903: Nikolaï Podgorny, wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete kuva 1965 kugeza mu 1977.
1965: Dr. Dre, umuririmbyi mu njyana ya rap ukomoka muri Amerika.
1973: Claude Makelele, Umufaransa wamamaye akina ruhago.
1975 : Gary Neville, Umwongereza wakanyujijeho muri ruhago.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
999: Grégoire V, Papa.
1967: Robert Oppenheimer, umuhanga mu Bugenge ukomoka muri Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO