00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 18 Gashyantare

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 18 February 2024 saa 06:00
Yasuwe :

Tariki ya 18 Gashyantare 2022 ni umunsi wa 49 w’umwaka ubura iminsi 316 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1145: Himitswe Papa Eugène III.

1162: Nyuma yo kwirukana umugore we Agnès de Courtenay, Amaury i yambitswe ikamba ry’Umwami wa Yeruzalemu.

1685: Umuvumbuzi w’Umufaransa René Robert Cavelier de La Salle yashyizeho agace kakoronizwaga ka Texas.

1859: Abafaransa bigaruriye agace ka Saïgon.

1882: Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza yatsinze iya Irlande y’Amajyaruguru ibitego 13 ku busa.

1887: Ubwami bwa Benin bwatsinzwe n’Abongereza.

1913: Raymond Poincaré yabaye Perezida wa 10 w’u Bufaransa asimbuye Armand Fallières.

Raymond Poincaré

1930: Umubumbe wa Pluton wavumbuwe n’Umunyamerka w’umuhanga mu by’ubumenyi bw’ikirere Clyde Tombaugh.

1932: Guhera mu kwezi kwa 9 mu 1931, Umuryango w’Ibihugu (SDN) wasabye u Buyapani kuvana ingabo zabwo mu gace ka Mandchourie yohereza n’itsinda ryo kugenzura icyo kibazo riyobowe na Lord Lytton.

1933: Ikinyobwa cya Coca-Cola cyatangiye kugezwa mu Bufaransa

1952: U Bugereki na Turikiya zinjiye muri OTAN.

1965: Gambie, yahoze ikoronizwa n’Abongereza yabonye ubwigenge.

1974: Ibihugu by’Abarabu bivuyemo Libya na Siriya byatangiye gufatira Amerika ibihano kuri peteroli.

2004: Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri w’Intebe rihindura iteka rya Minisitiri w’Intebe n°26/03 ryo ku wa 7 Nyakanga 1999 rishyiraho abagize Inama ishinzwe Imicungire y’Ikigega cy’Imari yo Gusana imihanda n’umugereka waryo.

Abagize Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Imari yo Gusana Imihanda (Fonds d’Entretien
Routier) ni aba bakurikira:

– Abahagarariye inzego za Leta;

– Uhagarariye Minisiteri y’Ibikorwaremezo;

– Uhagarariye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Amajyambere Rusange
n’Imibereho Myiza y’Abaturage;

– Uhagarariye Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda, Ishoramari, Ubukerarugendo
n’Amakoperative;

– Uhagarariye Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali;

– Komanda wa Polisi ushinzwe Umutekano mu mihanda;

– Abahagarariye amashyirahamwe y’abikorera ku giti cyabo;

2008: Ibitero by’ubwiyahuzi by’ibyihebe byo mu Mutwe wa Al-Qaida byaturukiye I Spin Boldak muri Afghanistan bihitana abantu 35.

2010: Muri Niger habaye Coup d’état yakozwe n’abasirikare bavanaho Perezida Mamadou Tandja.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki

1745: Alessandro Volta, umuhanga mu bugenge ukomoka mu Butaliyani uzwiho gukora imirimo myinshi ku bijyanye n’amashanyarazi.

1903: Nikolaï Podgorny, wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete kuva 1965 kugeza mu 1977.

1965: Dr. Dre, umuririmbyi mu njyana ya rap ukomoka muri Amerika.

1973: Claude Makelele, Umufaransa wamamaye akina ruhago.

1975 : Gary Neville, Umwongereza wakanyujijeho muri ruhago.

Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki

999: Grégoire V, Papa.

1967: Robert Oppenheimer, umuhanga mu Bugenge ukomoka muri Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages