Turi ku wa 18 Mata 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wa Radiyo zitari iza Kinyamwuga zikora hatagamijwe ubucuruzi.(Amateur)
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi kuri Stade Gatwaro ku Kibuye. Uyu yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ahanishwa igifungo cya burundu.
1994: Ingabo za RPA zari zishamikiye kuri FPR-Inkotanyi, zasenye inyubako yakoreragamo Radiyo RTLM yakwirakwizaga umwuka mubi w’urwango mu Banyarwanda ikanashishikariza Abahutu kwica Abatutsi.
1916: Imitwe y’ingabo z’ababiligi yakomeje kwinjira ku bwinshi zigana rwagati mu Rwanda: amatsinda abiri yinjiriye mu majyaruguru ndetse n’amajyepfo y’ikiyaga cya Kivu, bamenesha ingabo mbarwa z’Abadage zari zisigaye muri Rwanda-Urundi kuko hari hasigayemo abofisiye 24 ndetse na ba sous-officier 152 bitwaga ‘Asikari’.
2018: Umwami Mswati III wa Swaziland yatangaje ko igihugu cye gihinduye izina kitwa Eswatini.
2025: Abasizi bayobowe na Rumaga basuye Urwibutso rwa Jenoside wa Kigali ruri ku Gisozi, bahiga gukoresha inganzo barwanya abayihakana.
2025: Joseph Kabila yageze i Goma (umujyi wari mu maboko ya AFC/M23) anyuze i Kigali, nyuma y’igihe yari amaze atagaragara mu bikorwa bya politiki.
Mu muziki
2009: Itsinda rya Zaïko Langa Langa ryakoze igitaramo mu mujyi wa Kinshasa cyitabiriwe n’abafite agatubutse ahazwi nka Pullman Kinshasa Grand Hotel.
Abavutse
1990: Wojciech Szczęsny, umunya-Polonye ukina mu izamu mu Ikipe ya Barcelone.
1995: Divock Origi, Umubiligi wamenyekanye ubwo yakiniraga Ikipe ya Liverpool mu Bwongereza.
Abapfuye
1995: Arturo Frondizi wabaye Perezida wa 32 wa Argentine.
2024: Mandisa wamenyekanye muri Amerika mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!