Turi ku wa 18 Mutarama 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1993: Mu buryo bwemewe hashyizweho umunsi wo kwizihiza ubuzima bwa Martin Luther King, Jr. muri leta 50 zigize Amerika.
2005: Mu Bufaransa habereye umuhango wo kumurika ku mugaragaro ‘Airbus A380’, indege ya mbere nini ku Isi itwara abagenzi.
2019: Muri Mexique, uruhombo rutwara ibikomoka kuri peteroli rwarasandaye, abantu 137 bahasiga ubuzima.
2025: Urubuga nkoranyambaga rwa TikTok rwarahagaritswe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika runakurwa muri App Store nubwo nyuma rwongeye gukomorerwa.
Mu muziki
1989: Ubwo yari afite imyaka 38 y’amavuko, Stevie Wonder yashyizego agahigo ko kuba uwa mbere ukiri muto ushyizwe muri Rock and Roll Hall of Fame.
Abavutse
1946: Henrique Rosa wayoboye Guinée-Bissau.
1998: Lisandro Martínez, Umunya-Argentine ukinira Manchester United yo mu Bwongereza.
Abapfuye
1956: Konstantin Päts wabaye perezida wa mbere wa Estonie.
2022: Yvette Mimieux, Umukinnyi wa filimi ukomoka muri Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!