Turi ku wa 18 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 199 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 166 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi wahariwe kwizihiza ubuzima bwa Nelson Mandela wari kuba yujuje imyaka 107 iyo aza kuba akiriho.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1975: U Rwanda n’u Bufaransa byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.
2024: Keisha Effiom yarahiriye kuyobora Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) mu Rwanda.
1925: Adolf Hitler yasohoye igitabo “Mein Kampf” yandikiye muri gereza agaruka ku buzima bwe.
1968: I Californie muri Amerika hashinzwe ikigo cya Intel kizwiho gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Mu muziki
2014: Shakira yashyizeho agahigo ko kuba umuhanzi wujuje likes zigera kuri miliyoni 100 ku rubuga rwa Facebook.
Abavutse
1967: Havutse Vin Diesel wamamaye mu gukina filimi by’umwihariko Fast&Furious yabaye ikimenyabose.
1982: Havutse Priyanka Chopra wamamaye mu gukina filimi ku ruhando mpuzamahanga.
Abapfuye
1990: Yun Posun wabaye perezida wa kabiri wa Koreya y’Epfo.
2015: Hapfuye Alex Rocco wari umukinnyi wa filimi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!