Turi ku wa 18 Werurwe 2026.
Ni umunsi wahariwe abagabo ndetse n’abasirikare muri Mongolia mu gihe muri Syria ari umunsi wahariwe umwarimu.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2025: Emir wa Qatar yahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi wari umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
1997: Abanyeshuri bo mu Ishuri Ryisumbuye rya Nyange bagaragaje ubutwari kugeza ubwo bemera kwicwa aho kwemera kwitandukanya hashingiwe ku moko.
1959: Hawaii yasinyanye na Amerika amasezerano ahindura icyo kirwa imwe muri Leta zigize izunze ubumwe za Amerika ari na yo yabaye iya 50.
1996: Akabyiniro ko muri Philippines kibasiwe n’inkongi abantu 162 bahasiga ubuzima.
2014: Inteko zishinga amategeko z’u Burusiya na Crimea zasinyanye amasezerano agamije guhindura Crimea igice cy’u Burusiya.
2015: Abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku nzu ndangamurage ya Bardo muri Tunisia bica abantu 24 biganjemo ba mukerarugendo abandi barenga 50 barakomereka.
Mu muziki
2017: Katy Perry yahawe igihembo na Human Rights Watch ashimirwa uruhare rwe mu gushyigikira umuryango wa LGBTQ uhuriwemo n’abaryamana n’abo bahuje igitsina.
Abavutse
1936: Havutse Frederik Willem de Klerk wabaye perezida wa nyuma wa Afurika y’Epfo mu gihe cy’irondaruhu rya Apartheid aho ashimirwa uruhare yagize mu kurwanya iryo vangura, we na Nelson Mandela bigatuma mu 1993 bahabwa igihembo cyitiriwe Nobel.
1938: Shashi Kapoor wubatse izina mu gukina filimi mu Buhinde.
Abapfuye
1977: Marien Ngouabi, wabaye perezida wa Congo Brazzaville.
2024: Thomas P. Stafford, Umusirikare w’Umunyamerika wari umuhanga mu bijyanye n’isanzure aho yanagize uruhare rukomeye mu gutuma abashakashatsi ba mbere bagera ku Kwezi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!