Turi ku wa 19 Gicurasi 2026
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2025: Abanyarwanda 796 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakiriwe mu Rwanda.
1950: Misiri yatangaje ko ifunze Ubunigo bwa Suez nta bwato bwa Israel n’ubw’ubucuruzi bwemerewe kuhanyura.
1991: Abanya-Croatia batoye bashyigikira ubwigenge bw’icyo gihugu binyuze muri referandumu.
2016: Indege ya EgyptAir yavaga i Paris mu Bufaransa yerekeza i Cairo yakoze impanuka igwa mu nyanja ya Méditerranée abari bayirimo bose barapfa.
2018: Habaye ubukwe bwa Prince Harry na Meghan Markle bukurikirwa n’abakabakaba miliyari ebyiri.
Mu muziki
1990: Indirimbo “Vogue” ya Madonna, yabaye iye ya munani ibashije kujya ku mwanya wa mbere w’izikunzwe kuri Billboard 100, ikomeza no kuza imbere mu zikunzwe mu bihugu birenga 30.
Abavutse
1979: Diego Forlán, umunya-Urugway wubatse izina mu mupira w’amaguru by’umwihariko akanaba uwatsinze ibitego byinshi mu Gikombe cy’Isi cya 2010 cyabereye muri Afurika y’Epfo.
1992: Marshmello wubatse izina mu gutunganya indirimbo no kuvanga imiziki.
2002: Havutse Riccardo Calafiori ukina mu binyuma muri Arsenal no mu Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani.
Abapfuye
1904: Jamsetji Tata, Umuhinde washinze ikigo cya Tata Group.
1994: Jacqueline Kennedy Onassis, wari Madamu wa John Kennedy wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!