Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka
Mu Rwanda
2002: Bizimungu wahoze ari Perezida w’u Rwanda yatawe muri yombi.
Yahanishijwe igihano cyo gufungishwa ijisho nyuma yo gushinjwa ibikorwa bishingiye ku ishyaka PDR ryari ryaragaragayemo ivangura rishingiye ku moko anashinjwa kandi umugambi wo kugambanira igihugu.
2010 : Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kumurika igitabo “Paul Kagame and the Resilience of a People” kivuga ku mateka ya Perezida Kagame, aya FPR Inkotanyi n’uburyo u Rwanda rwari rwarasenyutse muri Jenoside nyuma rukongera kubaho.
1994: Umunsi Perezida Sindikubwabo yavuze Imbwirwaruhame rutwitsi isaba Abanyabutare “gukora” n’ishyirwaho rya Perefe wo gushyira mu bikorwa Jenoside
1994: Abasirikare ba ESO bishe abaganga n’abarwayi muri CHUB.
Ahandi
2021: Kajugujugu izwi nka “The Ingenuity” yabaye indege ya mbere ikoreye urugendo ku wundi mubumbe.
2020: I Nova Scotia, muri Canada umwicanyi yarashe abantu 22 na we ahita yirasa; igikorwa nk’iki kikaba ari cyo cyahitanye abantu benshi bikozwe n’umuntu umwe mu gihe gito mu mateka y’igihugu.
2018: Mu ntambara yo muri Syria, Indege F-16 zo muri Iraq zagabye igitero ku ruganda rw’ibiturika rw’Umutwe wa Islamic State n’ahandi muri Siriya hafi y’umujyi wa Hajin, ku bufatanye n’ingabo za Siriya.
2016: I Kabul mu murwa mukuru wa Afghanistan haturikiye igisasu gikomeye, igitero Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano katangaje ko cyagabwe n’Abatalibani kigahitana abagera kuri 28 abandi 200 bakahakomerekera.
2015: Ubwato butwaye abimukira bagera kuri 850 bwarohamye mu nyanja ya Mediterane hagati y’Ubutaliyani na Libya, harokorwamo 27 bonyine.
2010: Umunya-Kenya; Robert Kiprono Cheruiyot mu irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rya Boston ryabaga ku nshuro ya 114, yegukanye umudali ku nshuro ya kane aho yakoresheje amasaha 2:05:52.
2006: Urukiko rw’Ikirenga mu Butaliyani rwemeje ko umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi, Romano Prodi yatsinze amatora rusange, rwanga ikirego cya Minisitiri w’Intebe Silvio Berlusconi wavugaga ko habaye uburiganya mu ibarura ry’majwi.
2003: Habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Nigeria maze Olusegun Obasanjo yegukana intsinzi ku bwiganze bw’amajwi.
1770: Mu Bufaransa, Marie Antoinette yashakanye na Louis XVI mu bukwe bw’akataraboneka.
1677: Ingabo z’Abafaransa zigaruriye umujyi wa Cambrai wari warafashwe n’indwanyi z’Abanya-Espagne.
1839: Hasinywe amasezerano ya Londres yemerera u Bubiligi kuba ubwami no kutagira aho bubogamiye.
1960: Muri Korea y’Epfo, abanyeshuri bakoze imyigaragambyo ikomeye basaba Syngman Rhee, perezida w’icyo gihugu, kwegura.
1971: Sierra Leon yabaye Repubulika.
69: Vitellius yabaye Umwami w’abami w’i Roma.
1839: U Bwongereza bwemeje ko u Bubiligi bubaye ubwami.
1948: Igihugu cya Burma cyagiye mu Muryango w’Abibumbye.
1956: Umukinnyi wa filime, Grace Kelly yashingiranwe n’igikomangoma wa Monaco Rainier III.
1975: Icyogajuru cya mbere cy’u Buhinde, Aryabhata cyarerekanwe ku mugaragaro.
2005: Cardinal Joseph Ratzinger yatorewe kuba papa wa 265, asimbura Papa Yohana Pawulo II, maze ahabwa izina rya Benedigito XVI.
Indirimbo zakunzwe zasohotse kuri iyi tariki
2017: Shape of You ya Ed Sheeran
2016: Work ya Rihanna na Drake
2015: Uptown Funk! ya Mark Ronson na Bruno Mars
2013 : When I was Your Man ya Bruno Mars
2011: E.T ya Katty Perry
2010: Rude Boy ya Rihanna
2009: Boom Boom Pow ya The Black Eyed Peas
2008: Touch my Body ya MariaH Carey
2004: Yeah! ya Usher
2003: In Da Club ya 50 Cent
1996: Because You Loved Me ya Celine Dion
1989: Like A Prayer ya Madonna
1978: Night Fever ya Bee Gees
Ibitabo
1993: Care of the Soul cyanditswe na Thomas Moore
1992: Toujours Province cyanditswe na Peter Mayle
1987: Intimate Partners cyanditswe na Maggie Scarf
1982: Thy Brothers’s Wife cya Andrew M. Greely
1974: Management cyanditswe na Peter F. Drucker
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1603: Michelle Tellier, Umunyapolitike w’Umufaransa.
1665: Jacques Lelong, umwe mu bahinduye bibiliya mu Gifaransa.
1982: Rocco Sabato, Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umutaliyani.
1987: Maria Sharapova, ikirangirire mu mukino wa Tennis.
1968: Mswati III, Umwami wa Eswatini (Swaziland).
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki
2010: Keith “Guru”Elam, Umuraperi w’umunyamerika.
1930: Georges-Casmir Dessaulles, Senateri wa Canada.
1881: Benjamin Disraeli, Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza.
2021: Jim Steinman, umuhanzi w’Umunyamerika.



















TANGA IGITEKEREZO