00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 19 Mata

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 April 2026 saa 05:34
Yasuwe :

Turi ku wa 19 Mata 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Umwijima wizihizwa abantu bashishikarizwa kwita ku buzima bwawo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Ni bwo Perezida Sindikubwabo yagiye i Butare atanga imbwirwaruhame rutwitsi isaba Abanya-Butare kureka kwigira ba “Ntibindeba” mu gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside wari ugamije kumaraho Abatutsi.
Iri jambo ryanyujijwe inshuro nyinshi kuri Radio Rwanda.
1994: Hishwe Abatutsi benshi i Rwezamenyo kuri Nyabarongo (…)

Turi ku wa 19 Mata 2026.

Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Umwijima wizihizwa abantu bashishikarizwa kwita ku buzima bwawo.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1994: Ni bwo Perezida Sindikubwabo yagiye i Butare atanga imbwirwaruhame rutwitsi isaba Abanya-Butare kureka kwigira ba “Ntibindeba” mu gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside wari ugamije kumaraho Abatutsi.

Iri jambo ryanyujijwe inshuro nyinshi kuri Radio Rwanda.

1994: Hishwe Abatutsi benshi i Rwezamenyo kuri Nyabarongo muri Kamonyi.

2002: Bizimungu Pasteur wahoze ari perezida w’u Rwanda yashyiriweho igihano cyo cyo gufungishwa ijisho nyuma yo gushinjwa ibikorwa bishingiye ku ishyaka PDR ryari ryaragaragayemo ivangura rishingiye ku moko n’umugambi wo kugambanira igihugu.

2010: Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kumurika igitabo “Paul Kagame and the Resilience of a People” kivuga ku mateka ye, aya FPR-Inkotanyi n’ko u Rwanda rwari rwarasenyutse muri Jenoside nyuma rukongera kubaho.

2005: Karidinali Joseph Ratzinger yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi aba Papa Benedict XVI asimbuye Papa Paul Yohana II wari uherutse kwitaba Imana.

Mu muziki

2014: Leta ya Ameria yanze kugira icyo ivuga ku busabe bw’abaturage bifuzaga ko umuhanzi Justin Bieber yakurwa ku butaka bw’igihugu cyabo akoherezwa muri Canada akomoka bitewe n’uko yari yatwaye imodoka yasinze anashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge no gusiganwa ku modoka atabyemerewe. Icyo gihe abarenga ibihumbi 275 bari batanze imikono yabo babisinyira ariko biba iby’ubusa.

Abavutse

1987: Joe Hart wamennyekanye ubwo yakiniraga Ikipe ya Manchester City mu Bwongereza.

1987: Maria Sharapova Umurusiyakazi wamamaye mu mukino wa Tennis.

Abapfuye

2025: Kilimobenecyo Alphonse, umwe mu banyabugeni b’abahanga u Rwanda rwagize mu mateka, yitabye Iman afite imyaka 66 y’amavuko.

Ni we wahanze Ibendera ry’Igihugu, Ikirangantego, Inote ya 5000 Frw, 2000 Frw, 1000 Frw na 500 Frw n’igiceri cya 100 Frw

2004: Norris McWhirter, umwanditsi w’Umwongereza uri mu batangije Guinness World Records.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages