Turi ku tariki ya 19 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 323 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 42 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe gushishikariza abatuye Isi kugira ubwiherero no kubwitaho himakazwa isuku.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1977: Anwar al Sadat wari Perezida wa Misiri yabaye umukuru w’igihugu wa mbere wo mu bihugu by’Abarabu, wakoreye uruzinduko rw’akazi muri Israel.
1985: Mu ntambara y’ubutita, ku nshuro ya mbere Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ronald Reagan, yahuriye i Genève n’umuyobozi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, Mikhail Gorbachev bagirana ibiganiro.
2013: Ibitero bibiri by’ubwiyahuzi kuri Ambasade ya Iranian muri in Beirut byahitanye abantu 23 abandi 160 barakomereka.
2022: Uwitwaje imbunda yishe abantu batanu, akomeretsa 17 mu kabyiniro kitwa Club Q, ko muri Colorado kari kamenyereweho gusohokerwamo n’abaryamana n’abo bahuje ibitsina.
Mu muziki
2018: Snoop Dogg yahawe inyenyeri imwinjiza mu banyabigwi bashyirwa muri Hollywood Walk Of Fame, avuga ijambo ryasigaye mu mitwe ryamenyekanye nka “I Wanna Thank Me.”
Abavutse
1976: Jack Dorsey, umunyamerika uri mu batangije urubuga rwa Twitter ubu rwahindutse X.
1992: James Tarkowski, ukinira ikipe ya Everton mu Bwongereza.
Abapfuye
2004: Umwongereza John Robert Vane, umuhanga mu bijyanye n’ubuvuzi bwa ’pharmacology’, yanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!