00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 19 Ukuboza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 December 2025 saa 05:45
Yasuwe :

Turi ku wa 19 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 353 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 12 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka.
1983: Habyarimana wiyamamazaga wenyine, yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda.
1907: Abantu 239 biganjemo abimukira baguye ahacukurwaga nyiramugengeri muri Leta ya Pennsylvania.
1932: Radiyo y’Abongereza, BBC, yatangiye gutanga serivisi zayo mu rwego mpuzamahanga.
1998: Bill Clinton wayoboraga Amerika, yatakarijwe icyizere (…)

Turi ku wa 19 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 353 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 12 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka.

1983: Habyarimana wiyamamazaga wenyine, yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda.

1907: Abantu 239 biganjemo abimukira baguye ahacukurwaga nyiramugengeri muri Leta ya Pennsylvania.

1932: Radiyo y’Abongereza, BBC, yatangiye gutanga serivisi zayo mu rwego mpuzamahanga.

1998: Bill Clinton wayoboraga Amerika, yatakarijwe icyizere n’Inteko, aba perezida wa kabiri w’icyo gihugu utakarijwe icyizere.

Mu muziki

2012: Ubwo yari mu gitaramo i Santiago muri Chile, Madonna yashyamiranye n’abafana banywereye itabi hafi y’urubyiniro ababwira ko niba batamwubashye na we atari bububahe ngo abaririmbire.

Abavutse

1941: Havutse Lee Myung-bak wayoboye Koreya y’Epfo.

1996: Franck Kessié, umunya-Cote d’Ivoire ukina umupira w’amaguru mu ikipe y’Igihugu na Al-Ahli yo muri Arabie Saoudite.

1997: Havutse Gabriel Magalhães, Umunya-Brésil ukina yugarira izamu mu Ikipe ya Arsenal n’iy’igihugu ya Brésil.

Abapfuye

1997: Hapfuye Masaru Ibuka, Umuyapani uri mu batangije Sony.

2020: Rosalind Knight, Umwongerezakazi wamamaye mu gukina filimi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages