Turi ku wa 19 Werurwe 2026.
Ni umunsi wahariwe ababyeyi b’abagabo mu bihugu bitandukanye birimo Espagne, Portugal, u Butaliyani, Honduras na Bolivie.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2025: M23 yafashe Umujyi wa Walikale
2002: Zimbabwe yavanywe mu muryango wa Commonwealth, ishinjwa guhohotera uburenganzira bwa muntu.
2003: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika George W. Bush yatangaje ko igihugu cye gitangije intambara kuri Iraq.
2013: Mu mijyi itandukanye yo muri Iraq hatewe ibisasu, bihitana abantu 98 abandi 240 barakomereka.
2019: Nursultan Nazarbayev wabaye perezida wa mbere wa Kazakhstan yeguye ku mirimo ye nyuma y’imyaka ikabakaba 30 yari amaze ku butegetsi.
Mu muziki
2010: Justin Bieber wari ufite imyaka 16 yasohoye album ye ya mbere yise “My World 2.0” yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo zari ziyiriho zirimo iyo yise “Baby”.
Abavutse
1993: Hakim Ziyech, umunya-Maroc ukina umupira w’amaguru wamenyekanye cyane mu ikipe ya Chelsea.
1995: Héctor Bellerín, umunya-Espagne ukina wugarira izamu aho yamenyekanye ubwo yakinaga mu ikipe ya Arsenal mu Bwongereza.
Abapfuye
1951: Dmytro Doroshenko wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ukraine.
2014: Patrick Joseph McGovern umucuruzi w’umunyamerika washinze ikigo cya International Data Group (IDG.)


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!