Turi ku wa 2 Kanama 2026.
Ni umunsi wa 214 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 151 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2021: Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
2019: Mu karere ka Nyanza habereye ibirori bisoza icyumweru cy’Umuganura cyari cyatangiye ku wa 29 Nyakanga uwo mwaka.
1939: Albert Einstein na Leo Szilard bandikiye ibaruwa perezida Franklin D. Roosevelt wayoboraga Amerika, bamubuza umushinga wiswe uwa Manhattan wari ugamije gukora intwaro za kirimbuzi.
2014: Abantu 146 bapfiriye mu iturika ry’uruganda rukora ibyuma mu Bushinwa, abandi 114 barakomereka.
Mu muziki
2019: Umuhanzi Clarisse Karasira yataramiye abari bitabiriye igitaramo cy’Umuganura cyabereye i Nyanza.
2025: Ayra Starr yaririmbiye i Kigali bwa mbere, Kizz Daniel na The Ben bakora ibidasanzwe mu gitaramo giherekeza Iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’ ryari ribereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri.
Abavutse
1984: Havutse JD Vance, visi perezida wa Donald Trump uyobora Amerika.
2000: Mohammed Kudus ukina umupira w’amaguru mu Ikipe ya Tottenham Hotspur mu Bwongereza.
Abapfuye
1996: Mohamed Farrah Aidid wabaye perezida wa gatanu wa Somalia.
1997: Fela Kuti, umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo w’umunya-Nigeria, aho anafatwa nk’umubyeyi w’injyana ya Afrobeat.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!