00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 2 Kanama

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 August 2026 saa 12:22
Yasuwe :

Turi ku wa 2 Kanama 2026.
Ni umunsi wa 214 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 151 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2021: Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
2019: Mu karere ka Nyanza habereye ibirori bisoza icyumweru cy’Umuganura cyari cyatangiye ku wa 29 Nyakanga uwo mwaka.
1939: Albert Einstein na Leo Szilard bandikiye ibaruwa perezida Franklin D. Roosevelt wayoboraga Amerika, (…)

Turi ku wa 2 Kanama 2026.

Ni umunsi wa 214 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 151 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2021: Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

2019: Mu karere ka Nyanza habereye ibirori bisoza icyumweru cy’Umuganura cyari cyatangiye ku wa 29 Nyakanga uwo mwaka.

1939: Albert Einstein na Leo Szilard bandikiye ibaruwa perezida Franklin D. Roosevelt wayoboraga Amerika, bamubuza umushinga wiswe uwa Manhattan wari ugamije gukora intwaro za kirimbuzi.

2014: Abantu 146 bapfiriye mu iturika ry’uruganda rukora ibyuma mu Bushinwa, abandi 114 barakomereka.

Mu muziki

2019: Umuhanzi Clarisse Karasira yataramiye abari bitabiriye igitaramo cy’Umuganura cyabereye i Nyanza.

2025: Ayra Starr yaririmbiye i Kigali bwa mbere, Kizz Daniel na The Ben bakora ibidasanzwe mu gitaramo giherekeza Iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’ ryari ribereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri.

Abavutse

1984: Havutse JD Vance, visi perezida wa Donald Trump uyobora Amerika.

2000: Mohammed Kudus ukina umupira w’amaguru mu Ikipe ya Tottenham Hotspur mu Bwongereza.

Abapfuye

1996: Mohamed Farrah Aidid wabaye perezida wa gatanu wa Somalia.

1997: Fela Kuti, umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo w’umunya-Nigeria, aho anafatwa nk’umubyeyi w’injyana ya Afrobeat.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages