Turi ku wa 2 Mutarama 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1971: Abantu 70 bishwe no kubura umwuka bitewe n’umubyigano wabaye muri Stade y’i Glasgow muri Écosse.
1974: Perezida wa 37 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard Nixon, yemeje iteka ryo kutarenza umuvuduko wa kilometero 90 ku batwara ibinyabiziga.
1997: Mu Nyanja y’u Buyapani, ubwato bwararohamye hamenekamo toni 4.420 za peteroli.
2007: Muri Indonésie impanuka y’indege ya Boeing 737 yahitanye abari bayirimo bose uko bari 102.
Mu muziki
2016: Indirimbo zo kuri Album ya gatatu ya Adele “25” zatangiye umwaka ziyoboye urutonde rwa 200 zikunzwe kuri Billboard.
Abavutse
1976: Paz Vega, umukinnyi wa filimi w’umunya-Espagne.
1997: Carlos Soler, Umunya-Espagne ukinira Real Sociedad.
Abapfuye
2023: Ken Block, umunyamerika wamenyekanye mu mukino wo gusiganwa mu modoka.
1995: Siad Barre wabaye perezida wa gatatu wa Somalia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!