00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 2 Nzeri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 September 2025 saa 07:14
Yasuwe :

Turi ku wa 2 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 245 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 120 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1970: NASA yatangaje ko isubitse ingendo ebyiri zo kujya ku kwezi zari zitiriwe Apollo 15 na Apollo 19.
1998: Jean Paul Akayesu wayoboraga Komini ya Taba mu 1994, yahamwe n’ibyaha 9 bijyanye na Jenoside akatirwa gufungwa burundu na TPIR.
2008: Google yamuritse uburyo bwo gushakisha amakuru kuri murandasi wifashishije (…)

Turi ku wa 2 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 245 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 120 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1970: NASA yatangaje ko isubitse ingendo ebyiri zo kujya ku kwezi zari zitiriwe Apollo 15 na Apollo 19.

1998: Jean Paul Akayesu wayoboraga Komini ya Taba mu 1994, yahamwe n’ibyaha 9 bijyanye na Jenoside akatirwa gufungwa burundu na TPIR.

2008: Google yamuritse uburyo bwo gushakisha amakuru kuri murandasi wifashishije mudasobwa ‘Google Chrome Web Browser’

2024: Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hishwe imfungwa 129 hakomeretswa abandi 59 bageragezaga gutoroka Gereza ya Makala iherereye i Kinshasa.

Mu muziki

2021: Jay Polly wafatwaga nk’inkingi mwikorezi muri Hip Hop nyarwanda yitabye Imana.

Abavutse

1924: Havutse Daniel arap Moi wabaye perezida wa kabiri wa Kenya.

1962: Havutse Keir Starmer, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

1992: Emiliano Martínez ukina mu izamu mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine aho yanamenyekanye mu Bwongereza muri Arsenal na Aston Villa.

Abapfuye

1969: Hapfuye Ho Chi Minh wabaye perezida wa mbere wa Vietnam.

2023: Nyiramana wamenyekanye muri Seburikoko yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages