00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 2 Ukuboza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 December 2025 saa 12:03
Yasuwe :

Turi ku wa kabiri Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 336 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 29 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ubucakara.
Ni umunsi kandi wahariwe abakunzi b’umukino wa basket.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1804: Napoleon yabaye umwami w’u Bufaransa yiyimitse imbere y’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Pius wa 7.
1942: I Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, babonye ibimenyetso bya mbere bitanga (…)

Turi ku wa kabiri Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 336 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 29 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ubucakara.

Ni umunsi kandi wahariwe abakunzi b’umukino wa basket.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1804: Napoleon yabaye umwami w’u Bufaransa yiyimitse imbere y’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Pius wa 7.

1942: I Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, babonye ibimenyetso bya mbere bitanga icyizere ko bombe atomique yahangwaga izashoboka.

1968: Umuryango w’Abibumbye ku nshuro ya mbere watangaje ku mugaragaro ko wamaganye ivanguramoko n’irondaruhu byakorwaga muri Afurika y’Epfo.

1969: Inkongi y’umuriro yibasiye ahabaga abasheshe akanguhe ahitwa Notre-Dame du Lac muri Canada, 37 bahasiga ubuzima.

Mu muziki

1983: Amashusho y’indirimbo Thriller ya Michael Jackson, yakoze amateka mu muziki, yanyuze bwa mbere kuri MTV.

Abavutse

1946: Gianni Versace, Umutaliyani wamenyekanye mu by’imideli akaba ari we washinze uruganda rwa Versace.

1981: Britney Spears, umuhanzi w’Umunyamerika.

Abapfuye

1981: Musenyeri Alexis Kagame yitabye Imana mu Bitaro by’i Nairobi muri Kenya.

1993: Pablo Escobar, Umunya-Colombia wamenyekanyeho gucuruza ibiyobyabwenge.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages