00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 20 Kanama

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 20 August 2023 saa 07:00
Yasuwe :

Tariki ya 20 Kanama 2013 ni umunsi wa 232 w’umwaka ubura iminsi 133 ngo urangire.

636: Hatangiye intambara ya Yarmouk yahuje Abarabu n’abo mu Bwami bwa Byzantin.

1953: Mohammed V wari Umwami wa Maroc yeguye ku Bwami.

1960: Sénégal yabonye ubwigenge.

2004: Yeshey Zimba yongeye kuba Minisitiri wa Bhoutan.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki

1625: Thomas Corneille, umwanditsi ukomoka mu Bufaransa.

1833: Benjamin Harrison, Perezida wa Amerika watabarutse ku wa 13 Werurwe 1901.

1860: Raymond Poincaré, Perezida w’u Bufaransa watabarutse tariki ya 15 Ukwakira 1934.

1901: Salvatore Quasimodo, umwanditsi w’Umutaliyani wanabiherewe Igihembo cya Nobel mu Buvanganzo mu 1959 ukomoka mu Butaliyani.

1936: Hideki Shirakawa, Umuhanga mu Butabire wanabihembewe Igihembo cyitiriwe Nobel mu 2000 ukomoka mu Buyapani.

1944: Rajiv Gandhi, wayoboye u Buhinde agatabaruka tariki ya 21 Gicurasi 1991.

1946: Laurent Fabius, umunyapolitiki ukomoka mu Bufaransa.

Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki

985: Papa Jean XIV

1823: Papa Pie VII

1915: Paul Ehrlich, umuganga ukomoka mu Budage wahawe Igihembo cyitiriwe Nobel mu bijyanye no kuvura Imikorere y’Umubiri ( Prix Nobel de physiologie ou médecine) mu 1908.

2008: Hua Guofeng, umunyapolitiki wayoboye u Bushinwa asimbuye Mao Zedong.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages