Turi ku wa 20 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 324 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 41 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abana ku Isi
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1985: Hashyizwe ku mugaragaro porogaramu nshya ya Microsoft Windows 1.0. ikoreshwa muri mudasobwa.
1993: Muri Macedonia ya Ruguru, impanuka y’Indege ya Avioimpex Flight 110 yahitanye abantu 116 bari bayirimo bose.
2022: Qatar yakiriye imikino y’Igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru.
Mu muziki
2016: Ariana Grande yabaye Umuhanzi w’Umwaka muri American Music Awards mu gihe Justin Bieber we yahembwe mu byiciro bine bitandukanye.
Abavutse
1942: Joe Biden wabaye Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1996: Havutse Denis Zakaria ukina umupira w’amaguru mu Ikipe y’Igihugu y’u Busuwisi no muri Monaco.
Abapfuye
1924: Ebenezer Cobb Morley, Umwongereza ufatwa nk’uwatangije ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza akanazana uburyo bwo kuwukina bugezweho.
2003: David Dacko, umunyapolitiki wabaye perezida wa mbere wa Repubulika ya Centrafricque.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!