00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 20 Ukuboza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 December 2025 saa 12:00
Yasuwe :

Turi ku wa 20 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 354 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 11 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe gufasha abakene.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1978: Perezida Habyarimana yashyizeho Itegeko Nshinga rishya ryanditswe n’Umubiligi Filip Reyntjens, rishimangira umurongo wo gukumira Abatutsi.
2012: Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha, rwakatiye Augustin Ngirabatware wahoze ari (…)

Turi ku wa 20 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 354 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 11 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe gufasha abakene.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1978: Perezida Habyarimana yashyizeho Itegeko Nshinga rishya ryanditswe n’Umubiligi Filip Reyntjens, rishimangira umurongo wo gukumira Abatutsi.

2012: Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha, rwakatiye Augustin Ngirabatware wahoze ari minisitiri, igifungo cy’imyaka 35 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

2012: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bizihije Yubile y’imyaka 25 uwo muryango wari umaze ushinzwe, ibirori byitabiriwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni ndetse na Chairman w’uyu Muryango, Paul Kagame.

1977: Ibihugu bya Djibouti na Vietnam byinjiye mu Muryango w’Abibumbye.

Mu muziki

1971: Itsinda rya The Rolling Stones ryasohoye umuzingo w’indirimbo bise “Hot Rocks” 1964–1971.”

Abavutse

1991: Jorginho, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brésil. Yakiniye Chelsea na Arsenal mu Bwongereza n’ikipe y’igihugu cy’u Butaliani.

1998: Kylian Mbappé, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukinira Real Madrid n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.

Abapfuye

2001: Léopold Sédar Senghor, umwanditsi n’umunyapolitiki wanabaye umukuru w’igihugu cya Sénégal.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages