Turi ku wa 21 Gashyantare 2026.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ururimi gakondo
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1952: Guverinoma y’u Bwongereza ubwo yayoborwaga na Winston Churchill, yakuyeho itangwa ry’Indangamuntu mu rwego rwo kwimakaza ubwisanzure muri icyo gihugu.
1974: Abasirikare ba nyuma ba Israel bavuye mu Bunigo bwa Suez nyuma yo kugirana amasezerano na Misiri batacanaga uwaka.
2022: Mbere y’uko atangiza ibitero kuri Ukraine, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yatangaje Luhansk na Donetsk nka leta zigenga aho kugengwa na Ukraine.
Mu muziki
2025: Umuhanzi w’Umunyamerika John Legend yakoreye igitaramo cy’imbaturamugabo i Kigali muri BK Arena, nyuma y’uko hari benshi barimo na Human Rights bari bamusabye kudakora icyo gitaramo akabatera utwatsi.
Abavutse
1924: Robert Mugabe wabaye Perezida wa Zimbabwe.
1961: Pierre Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 2011 kugeza mu 2014.
Abapfuye
1994: Félicien Gatabazi washinze ishyaka rya PSD yarishwe bigizwemo uruhare na Kapiteni Pascal Simbikangwa wari muramu wa Colonel Sagatwa, Alphonse Ntirivamunda wari umukwe wa Juvénal Habyarimana na Emile Nyungura utaravugaga rumwe na Gatabazi muri PSD.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!