Turi ku wa 21 Mutarama 2026.
Ni umunsi wahariwe guhoberana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1951: Ku musozi wa Lamington muri Papua New Guinea, hafatwa nk’igice cya Australie, habaye iturika no kwiyasa k’uwo musozi utarafatwaga nk’ikirunga, abantu 2.942 bahasiga ubuzima.
1980: Indege ya Iran Air 291 yakoreye impanuka mu Majyaruguru ya Iran, abantu 128 bahasiga ubuzima.
2003: Umutingito wo ku gipimo cya 7.6 wibasiye Mexique, abantu 29 bahasiga ubuzima, abandi barenga ibihumbi 10 basigara badafite aho gukinga umusaya.
2017: Nyuma y’umunsi umwe Donald Trump arahiriye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu bihugu bisaga 160 no mu mijyi itandukanye igera kuri 400, habaye imyigaragambyo yiswe ‘Women’s March’ aho bamaganiraga kure imvugo za Trump bavuga ko zitesha agaciro abagore.
Mu muziki
2023: Beyoncé yakoreye igitaramo cya mbere i Dubai nyuma y’igihe cyari gishize adataramira abakunzi be kubera COVID-19. Ni igitaramo cyari kigenewe abanyacyubahiro, cyamwinjirije miliyoni 24 z’amadolari ya Amerika.
Abavutse
1996: Marco Asensio, Umunya-Espagne wamenyekanye akinira Ikipe ya Real Madrid na Paris Saint-Germain mu Bufaransa.
2005: Havutse, IShowSpeed, Umunyamerika umaze kuba ikimenyabose ku rubuga rwa YouTube, no ku zindi mbuga nkoranyambaga.
Abapfuye
2006: Ibrahim Rugova wabaye perezida wa mbere wa Kosovo.
2019: Kaye Ballard, Umunyamerika wari umunyarwenya, umukinnyi wa filmi n’umuririmbyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!