00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 21 Ukuboza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 December 2025 saa 04:28
Yasuwe :

Turi ku wa 21 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 355 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 10 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe umutuzo no kwitekerezaho hagamijwe ko abantu barushaho kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1946: U Buyapani bwibasiwe n’Umutingito abasaga 1300 bahasiga ubuzima unasenya inyubako zirenga ibihumbi 38.
1958: Charles de Gaulle yatorewe kuyobora u Bufaransa. 1968: Bwa mbere mu mateka, NASA (…)

Turi ku wa 21 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 355 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 10 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe umutuzo no kwitekerezaho hagamijwe ko abantu barushaho kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1946: U Buyapani bwibasiwe n’Umutingito abasaga 1300 bahasiga ubuzima unasenya inyubako zirenga ibihumbi 38.

1958: Charles de Gaulle yatorewe kuyobora u Bufaransa.

1968: Bwa mbere mu mateka, NASA yohereje Icyogajuru Apollo 8 ku kwezi.

1988: Indege Boeing 747–121 yaturikiyemo igisasu gihitana abantu basaga 270 muri Ecosse.

1995: Umujyi wa Betelehemu wo muri Israel wigaruriwe na Palestine.

Mu muziki

1970: Elvis Presley yahuriye muri White House na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard Nixon baganira ku kuntu uwo muhanzi yafasha mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge.

Abavutse

1949: Thomas Sankara wabaye perezida wa Burkina Faso.

Abapfuye

1963: Michel Rwagasana, waharaniraga ubwigenge n’ubumwe bw’Abanyarwanda, yicanwe n’abo babanaga mu ishyaka rya UNAR, bicirwa i Nyamabugu muri Ruhengeri. Ni umwe mu ntwari z’u Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages